Zaburi
113 Nimusingize Yah!*
Mwa bagaragu ba Yehova mwe, nimumusingize.
Nimusingize izina rya Yehova.
2 Izina rya Yehova nirisingizwe,
Uhereye none kugeza iteka ryose.+
3 Izina rya Yehova rikwiriye gusingizwa,
Uhereye aho izuba rirasira kugeza aho rirengera.+
4 Yehova ari hejuru, asumba isi yose.+
Afite icyubahiro cyinshi gisumba icy’ijuru.+
6 Arunama kugira ngo arebe ijuru n’isi.+
7 Azamura uworoheje amukuye mu mukungugu.
Ashyira umukene hejuru amukuye mu ivu,*+
8 Kugira ngo amwicaze hamwe n’abakomeye,
Abakomeye bo mu bantu be.
9 Atuma umugore utabyara agira abana,+
Akaba umubyeyi wishimye.
Nimusingize Yah!