Yobu
16 Nuko Yobu arasubiza ati:
2 “Numvise byinshi nk’ibyo.
Mwese aho kumpumuriza muri kuntera agahinda.+
3 Ese amagambo adafite akamaro ntarangira?
Ni iki cyakubabaje ku buryo wasubiza utyo?*
4 Iyo muza kuba mumeze nk’uko meze,
Nanjye nashoboraga kuvuga nk’ibyo mwavuze.
5 Ariko ibyo sinabikora, ahubwo nababwira amagambo yo kubakomeza.
Kandi sindeke kubahumuriza.+
6 Nubwo navuga, si byo byagabanya ububabare bwanjye.+
Guceceka na byo ntibinyorohereza.
7 Ariko noneho Imana yarananije.+
Yarimbuye abana banjye n’abagaragu banjye.
8 Nanone iracyambabaza, kandi nta wutabibona.
No kuba nanutse cyane bituma abantu batekereza ko ndi umunyamakosa.
9 Yarandakariye cyane iranshwanyaguza, kandi iranyanga cyane.+
Irandeba ikagira umujinya.*
Imeze nk’umwanzi wanjye undeba ikijisho.+
10 Abantu barasamye cyane kugira ngo bamire,+
Kandi baransuzugura bakankubita inshyi ku matama.
Banteraniraho ari benshi.+
11 Imana yanteje agatsiko k’insoresore,
Injugunya mu maboko y’abagome.+
13 Abarashi bayo barangose.+
Yahinguranyije impyiko zanjye+ kandi ntiyangirira impuhwe.
Yasutse hasi ibyo mu gasabo k’indurwe* kanjye.
14 Meze nk’urukuta baciyemo imyobo.
Inyibasira imeze nk’umurwanyi w’umunyambaraga.
16 Amaso yanjye yatukujwe no kurira,+
Kandi mu maso hanjye harijima,
17 Nubwo ntigeze mba umunyarugomo,
Kandi isengesho ryanjye rikaba ritarimo uburyarya.
18 Wa si we, ntutwikire amaraso yanjye,+
Kandi ijwi ryo gutaka kwanjye nturipfukirane.
19 Dore n’ubu umvuganira ari mu ijuru.
Uhamya ibyanjye ari hejuru cyane.
21 Nihagire uducira urubanza hagati yanjye n’Imana,
Nk’uko bigenda iyo umuntu aburana n’undi.+
22 Hasigaye imyaka mike gusa,
Maze nkigendera kandi sinzagaruka.+