Yesaya
4 Kuri uwo munsi, abagore barindwi bazafata umugabo umwe+ bamubwire bati:
“Tuzajya twishakira ibyokurya,
Twishakire n’ibyo kwambara,
Ariko wemere ko twitirirwa izina ryawe,
2 Kuri uwo munsi, icyo Yehova yamejeje kizagira ubwiza n’ikuzo, n’imbuto zo mu gihugu zizatera ishema Abisirayeli barokotse kandi zibabere nziza cyane.+ 3 Abazasigara muri Siyoni n’abazasigara muri Yerusalemu bazitwa abera, ni ukuvuga abantu bose bo muri Yerusalemu, banditswe ngo bazahabwe ubuzima.+
4 Yehova namara guhanagura umwanda* w’abakobwa b’i Siyoni,+ azereka Yerusalemu uburakari bwe bugurumana kandi azayicira urubanza.+ Muri ubwo buryo azaba ayihanaguyeho ibizinga by’amaraso biyiriho. 5 Nanone ku manywa Yehova azashyira igicu n’umwotsi ku Musozi wa Siyoni wose n’aho agirira amakoraniro, nijoro ahashyire urumuri rw’umuriro waka cyane,+ kuko ibintu by’ikuzo byose bizarindwa. 6 Hazabaho akazu ko kugamamo* ubushyuhe bwo ku manywa,+ kabe n’ako guhungiramo n’ako kwikingamo imiyaga ikaze no kugamamo imvura.+