ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Akora ibintu byerekana uko abantu bari guhunga (1-20)

        • Ibyo bari guhungana (1-7)

        • Umutware azagenda bumaze kwira (8-16)

        • Barya umugati bahangayitse bakanywa n’amazi bafite ubwoba (17-20)

      • Imana ivuguruza umuhanuzi w’ibinyoma (21-28)

        • “Nta kintu na kimwe mu byo mvuga kizongera gutinda” (28)

Ezekiyeli 12:2

Impuzamirongo

  • +Yes 6:9, 10; Yer 5:21; Rom 11:8
  • +Ezk 2:3, 5

Ezekiyeli 12:4

Impuzamirongo

  • +2Ng 36:20; Yer 52:10, 11

Ezekiyeli 12:5

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:4

Ezekiyeli 12:6

Impuzamirongo

  • +Yes 8:18; Ezk 4:3; 24:24

Ezekiyeli 12:10

Impuzamirongo

  • +Yer 21:7; Ezk 21:25

Ezekiyeli 12:11

Impuzamirongo

  • +Ezk 24:24
  • +Yer 52:15

Ezekiyeli 12:12

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:4; Yer 39:4

Ezekiyeli 12:13

Impuzamirongo

  • +Yer 52:9; Ezk 17:20, 21
  • +2Bm 25:6, 7; Yer 34:3; 52:11; Ezk 17:16

Ezekiyeli 12:14

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:5
  • +Lew 26:33; Yer 42:15, 16

Ezekiyeli 12:18

Impuzamirongo

  • +Lew 26:26

Ezekiyeli 12:19

Impuzamirongo

  • +Yes 6:11; Zek 7:14
  • +Zb 107:33, 34; Yer 6:7

Ezekiyeli 12:20

Impuzamirongo

  • +Yes 64:10; Yer 25:9
  • +Ezk 6:13

Ezekiyeli 12:22

Impuzamirongo

  • +Yes 5:19; Amo 6:3; 2Pt 3:3, 4

Ezekiyeli 12:23

Impuzamirongo

  • +Yow 2:1; Zef 1:14

Ezekiyeli 12:24

Impuzamirongo

  • +Yer 14:14; Amg 2:14; Ezk 13:23

Ezekiyeli 12:25

Impuzamirongo

  • +Amg 2:17; Zek 1:6
  • +Yer 16:9; Hab 1:5

Ezekiyeli 12:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ab’inzu ya Isirayeli.”

Impuzamirongo

  • +Yes 5:19; 28:15; 2Pt 3:3, 4

Byose

Ezek. 12:2Yes 6:9, 10; Yer 5:21; Rom 11:8
Ezek. 12:2Ezk 2:3, 5
Ezek. 12:42Ng 36:20; Yer 52:10, 11
Ezek. 12:52Bm 25:4
Ezek. 12:6Yes 8:18; Ezk 4:3; 24:24
Ezek. 12:10Yer 21:7; Ezk 21:25
Ezek. 12:11Ezk 24:24
Ezek. 12:11Yer 52:15
Ezek. 12:122Bm 25:4; Yer 39:4
Ezek. 12:13Yer 52:9; Ezk 17:20, 21
Ezek. 12:132Bm 25:6, 7; Yer 34:3; 52:11; Ezk 17:16
Ezek. 12:142Bm 25:5
Ezek. 12:14Lew 26:33; Yer 42:15, 16
Ezek. 12:18Lew 26:26
Ezek. 12:19Yes 6:11; Zek 7:14
Ezek. 12:19Zb 107:33, 34; Yer 6:7
Ezek. 12:20Yes 64:10; Yer 25:9
Ezek. 12:20Ezk 6:13
Ezek. 12:22Yes 5:19; Amo 6:3; 2Pt 3:3, 4
Ezek. 12:23Yow 2:1; Zef 1:14
Ezek. 12:24Yer 14:14; Amg 2:14; Ezk 13:23
Ezek. 12:25Amg 2:17; Zek 1:6
Ezek. 12:25Yer 16:9; Hab 1:5
Ezek. 12:27Yes 5:19; 28:15; 2Pt 3:3, 4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 12:1-28

Ezekiyeli

12 Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, dore uba mu bantu b’ibyigomeke. Bafite amaso yo kureba ariko ntibabona, bafite amatwi yo kumva ariko ntibumva+ kuko ari abantu b’ibyigomeke.+ 3 None rero mwana w’umuntu, pakira ibintu byawe wigire nk’umuntu ujyanywe mu kindi gihugu ku ngufu. Ugende ku manywa bakureba. Uve iwawe ugende bakureba umere nk’ugiye mu kindi gihugu. Ahari wenda bizabatera gutekereza, nubwo ari abantu b’ibyigomeke. 4 Uzasohore ibyo bintu byawe ku manywa bakureba, nk’umuntu ujyanywe mu kindi gihugu maze usohoke nimugoroba bakureba, ugende nk’umuntu ujyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.+

5 “Uzace umwenge mu rukuta bakureba maze abe ari ho unyuza ibintu byawe.+ 6 Uzabitware ku rutugu bakureba maze ubisohokane bumaze kwira. Uzagende witwikiriye mu maso kugira ngo utareba ubutaka, kuko nshaka ko ubera Abisirayeli ikimenyetso.”+

7 Nuko mbigenza nk’uko nari nabitegetswe, nsohora ibintu byanjye ku manywa nk’umuntu ujyanywe mu kindi gihugu ku ngufu maze nimugoroba ntobora urukuta nkoresheje intoki, hanyuma mbisohora bumaze kwira, mbitwara ku rutugu bandeba.

8 Mu gitondo Yehova yongera kumbwira ati: 9 “Mwana w’umuntu we! Ese Abisirayeli, ba bantu b’ibyigomeke, ntibakubajije bati: ‘uri mu biki?’ 10 Ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Uru ni urubanza rwaciriwe umutware+ uri muri Yerusalemu n’Abisirayeli bose bari muri uyu mujyi.”’

11 “Ubabwire ko ubabereye ikimenyetso, + uvuge ko uko wabigenje ari ko bizabagendekera. Bazajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu bafungirweyo.+ 12 Umutware muri bo, azatwara ibintu bye ku rutugu maze agende bumaze kwira. Azatobora urukuta kugira ngo anyuzemo ibintu bye.+ Azitwikira mu maso kugira ngo atareba ubutaka.’ 13 Nzamutega urushundura rwanjye kandi azarufatirwamo.+ Nzamujyana i Babuloni mu gihugu cy’Abakaludaya ariko ntazakireba, azapfirayo.+ 14 Abamukikije bose, abamwungirije n’ingabo ze, nzabatatanyiriza mu byerekezo byose.+ Nzabakurikiza inkota.+ 15 Bazamenya ko ndi Yehova igihe nzabatatanyiriza mu mahanga, bagatatanira mu bihugu. 16 Icyakora, nzasigaza bake muri bo bazarokoka inkota, inzara n’icyorezo, kugira ngo bazavugire mu mahanga bazajyamo ibintu bibi cyane byose bakoraga kandi bazamenya ko ndi Yehova.”

17 Yehova yongera kumbwira ati: 18 “Mwana w’umuntu we, uzajya urya ibyokurya byawe utitira kubera ubwoba, unywe amazi yawe udatuje kandi uhangayitse.+ 19 Ubwire abantu bo mu gihugu uti: ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira abaturage b’i Yerusalemu bari mu gihugu cya Isirayeli ati: “bazarya ibyokurya byabo bahangayitse, banywe amazi yabo bafite ubwoba kuko igihugu cyabo kizahinduka amatongo,+ bitewe n’urugomo rw’abagituyemo bose.+ 20 Imijyi ituwe izahinduka amatongo n’igihugu gisigare nta muntu ugituyemo.+ Muzamenya ko ndi Yehova.”’”+

21 Yehova yongera kumbwira ati: 22 “Mwana w’umuntu we, muri Isirayeli hari umugani uvuga uti: ‘iminsi irahita, indi ikaza, ariko nta yerekwa risohozwa.’+ 23 None rero, ubabwire uti: ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “nzatuma mutongera kuvuga mutyo kandi uwo mugani ntuzongera gucibwa muri Isirayeli.”’ Nanone ubabwire uti: ‘iminsi iregereje+ na buri yerekwa rigiye gusohozwa.’ 24 Muri Isirayeli ntihazongera kuba umuntu werekwa ibinyoma cyangwa abantu baragura babeshya.+ 25 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘“njyewe Yehova nzavuga. Ibyo navuze byose bizakorwa, ntibizongera gutinda.+ Mwa bantu b’ibyigomeke mwe, mu minsi yanyu+ nzavuga kandi ibyo nzavuga bizaba.’”

26 Yehova yongera kumbwira ati: 27 “Mwana w’umuntu we, Abisirayeli* bavuga ko ibyo werekwa bizasohora nyuma y’igihe kirekire kandi ko ibyo uhanura bizaba kera cyane.’+ 28 None rero, ubabwire uti: ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “‘nta kintu na kimwe mu byo mvuga kizongera gutinda. Icyo nzavuga cyose kizaba.’ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”’”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze