Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Ibivugwa muri 2 Samweli 2 SAMWELI IBIVUGWAMO 1 Dawidi yumva ko Sawuli yapfuye (1-16) Indirimbo y’agahinda Dawidi yahimbiye Sawuli na Yonatani (17-27) 2 Dawidi aba umwami w’u Buyuda (1-7) Ishibosheti aba umwami wa Isirayeli (8-11) Abo mu muryango wa Dawidi barwana n’abo mu muryango wa Sawuli (12-32) 3 Abo mu muryango wa Dawidi barushaho gukomera (1) Abahungu ba Dawidi (2-5) Abuneri ajya ku ruhande rwa Dawidi (6-21) Yowabu yica Abuneri (22-30) Dawidi aririra Abuneri (31-39) 4 Ishibosheti yicwa (1-8) Dawidi ategeka ko abishe Ishibosheti bicwa (9-12) 5 Dawidi aba umwami wa Isirayeli yose (1-5) Yerusalemu ifatwa (6-16) Siyoni, Umujyi wa Dawidi (7) Dawidi atsinda Abafilisitiya (17-25) 6 Isanduku izanwa i Yerusalemu (1-23) Uza akora ku Isanduku maze akicwa (6-8) Mikali asuzugura Dawidi (16, 20-23) 7 Dawidi abwirwa ko atazubaka urusengero (1-7) Dawidi ahabwa isezerano ry’ubwami (8-17) Isengesho rya Dawidi ryo gushimira (18-29) 8 Intambara Dawidi yatsinze (1-14) Abari mu butegetsi bwa Dawidi (15-18) 9 Dawidi agaragariza urukundo rudahemuka Mefibosheti (1-13) 10 Dawidi atsinda Abamoni n’Abasiriya (1-19) 11 Dawidi asambana na Batisheba (1-13) Dawidi acura umugambi wo kwicisha Uriya (14-25) Dawidi agira Batisheba umugore we (26, 27) 12 Natani acyaha Dawidi (1-15a) Umuhungu wa Batisheba apfa (15b-23) Batisheba abyara Salomo (24, 25) Umujyi w’Abamoni witwa Raba ufatwa (26-31) 13 Amunoni afata ku ngufu Tamari (1-22) Abusalomu yica Amunoni (23-33) Abusalomu ahungira i Geshuri (34-39) 14 Yowabu n’umugore w’i Tekowa (1-17) Dawidi amenya umugambi wa Yowabu (18-20) Abusalomu yemererwa kugaruka (21-33) 15 Abusalomu agambana kandi akigomeka (1-12) Dawidi ava muri Yerusalemu ahunze (13-30) Ahitofeli yifatanya na Abusalomu (31) Dawidi yohereza Hushayi ngo aburizemo imigambi ya Ahitofeli (32-37) 16 Siba abeshyera Mefibosheti (1-4) Shimeyi avuma Dawidi (5-14) Abusalomu yakira Hushayi (15-19) Inama ya Ahitofeli (20-23) 17 Hushayi avuguruza inama ya Ahitofeli (1-14) Dawidi bamuburira; ahunga Abusalomu (15-29) Barizilayi n’abandi bazana ibintu byari bikenewe (27-29) 18 Abusalomu atsindwa hanyuma agapfa (1-18) Dawidi amenya ko Abusalomu yapfuye (19-33) 19 Dawidi aririra Abusalomu (1-4) Yowabu acyaha Dawidi (5-8a) Dawidi asubira i Yerusalemu (8b-15) Shimeyi asaba imbabazi (16-23) Mefibosheti aba umwere (24-30) Dawidi agaragaza ko yubashye Barizilayi (31-40) Impaka hagati y’imiryango ya Isirayeli (41-43) 20 Sheba yigomeka; Yowabu yica Amasa (1-13) Bakurikira Sheba nyuma bakamuca umutwe (14-22) Abari mu butegetsi bwa Dawidi (23-26) 21 Abagibeyoni bihorera ku muryango wa Sawuli (1-14) Intambara Dawidi yarwanye n’Abafilisitiya (15-22) 22 Dawidi asingiza Imana kubera ibikorwa byayo byo gukiza (1-51) “Yehova ni igitare cyanjye” (2) Yehova abera indahemuka abantu b’indahemuka (26) 23 Amagambo ya nyuma ya Dawidi (1-7) Ibyo abarwanyi b’abanyambaraga ba Dawidi bakoze (8-39) 24 Icyaha Dawidi yakoze cyo kubara abantu (1-14) Icyorezo cyica abantu 70.000 (15-17) Dawidi yubaka igicaniro (18-25) Dawidi yanga gutamba ibitambo atabiguze (24)