Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Ibivugwa mu 1 Ngoma 1 IBYO KU NGOMA IBIVUGWAMO 1 Kuva kuri Adamu kugera kuri Aburahamu (1-27) Abakomoka kuri Aburahamu (28-37) Abedomu, abami babo n’abatware (38-54) 2 Abahungu 12 ba Isirayeli (1, 2) Abakomoka kuri Yuda (3-55) 3 Abakomoka kuri Dawidi (1-9) Umuryango wa Dawidi ukomokamo abami (10-24) 4 Abandi bakomoka kuri Yuda (1-23) Yabesi n’isengesho yavuze (9, 10) Abakomoka kuri Simeyoni (24-43) 5 Abakomoka kuri Rubeni (1-10) Abakomoka kuri Gadi (11-17) Abahagari batsindwa (18-22) Igice cy’abagize umuryango wa Manase (23-26) 6 Abakomoka kuri Lewi (1-30) Abaririmbyi bo mu rusengero (31-47) Abakomoka kuri Aroni (48-53) Aho Abalewi bari batuye (54-81) 7 Abakomoka kuri Isakari (1-5), kuri Benyamini (6-12), kuri Nafutali (13), kuri Manase (14-19), kuri Efurayimu (20-29) no kuri Asheri (30-40) 8 Abakomoka kuri Benyamini (1-40) Igisekuru cya Sawuli (33-40) 9 Igisekuru cy’abagarutse bavuye mu bihugu bari barajyanywemo ku ngufu (1-34) Igisekuru cya Sawuli gisubirwamo (35-44) 10 Sawuli n’abahungu be bapfa (1-14) 11 Abisirayeli bose basuka amavuta kuri Dawidi akaba umwami (1-3) Dawidi afata Siyoni (4-9) Abasirikare b’intwari ba Dawidi (10-47) 12 Abashyigikiye ko Dawidi aba umwami (1-40) 13 Isanduku ivanwa i Kiriyati-yeyarimu (1-14) Uza yicwa (9, 10) 14 Yehova akomeza ubwami bwa Dawidi (1, 2) Umuryango wa Dawidi (3-7) Abafilisitiya batsindwa (8-17) 15 Abalewi bajyana Isanduku i Yerusalemu (1-29) Mikali agaya Dawidi (29) 16 Isanduku ishyirwa mu ihema (1-6) Indirimbo ya Dawidi yo gushimira Imana (7-36) “Yehova yabaye umwami” (31) Imirimo yakorerwaga imbere y’Isanduku (37-43) 17 Dawidi abwirwa ko atazubaka urusengero (1-6) Isezerano ry’ubwami Imana yagiranye na Dawidi (7-15) Isengesho rya Dawidi ryo gushimira (16-27) 18 Intambara Dawidi yatsinze (1-13) Ubutegetsi bwa Dawidi (14-17) 19 Abamoni bakoza isoni intumwa za Dawidi (1-5) Dawidi atsinda Abamoni n’Abasiriya (6-19) 20 Raba ifatwa (1-3) Abafilisitiya b’ibihangange bicwa (4-8) 21 Dawidi akora ibarura ritemewe (1-6) Igihano Yehova yatanze (7-17) Dawidi yubaka igicaniro (18-30) 22 Imyiteguro Dawidi yakoze yo kubaka urusengero (1-5) Dawidi aha Salomo amabwiriza (6-16) Abatware bategekwa gufasha Salomo (17-19) 23 Dawidi ashyira Abalewi kuri gahunda (1-32) Aroni n’abahungu be bahabwa inshingano yihariye (13) 24 Dawidi ashyira abatambyi mu matsinda 24 (1-19) Izindi nshingano zahawe Abalewi (20-31) 25 Abacuranzi n’abaririmbyi bo mu nzu y’Imana (1-31) 26 Amatsinda y’abarinzi b’amarembo (1-19) Abari bashinzwe ahabikwaga ubutunzi bwo mu nzu y’Imana n’abandi bayobozi (20-32) 27 Abayobozi bakoreraga umwami (1-34) 28 Ijambo Dawidi yavuze rirebana no kubaka urusengero (1-8) Salomo ahabwa amabwiriza; ahabwa igishushanyombonera (9-21) 29 Impano zatanzwe zo kubaka urusengero (1-9) Isengesho rya Dawidi (10-19) Abaturage bishima; ubwami bwa Salomo (20-25) Dawidi apfa (26-30)