Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Ibivugwa mu 2 Ngoma 2 IBYO KU NGOMA IBIVUGWAMO 1 Salomo asaba ubwenge (1-12) Ubukire bwa Salomo (13-17) 2 Imyiteguro yo kubaka urusengero (1-18) 3 Salomo atangira kubaka urusengero (1-7) Ahera Cyane (8-14) Inkingi ebyiri z’umuringa (15-17) 4 Igicaniro, Ikigega cy’amazi n’ibikarabiro (1-6) Ibitereko by’amatara, ameza, n’urugo (7-11a) Imirimo ya nyuma yo kubaka urusengero (11b-22) 5 Imyiteguro yo gutaha urusengero (1-14) Isanduku izanwa mu rusengero (2-10) 6 Salomo ageza ijambo ku baturage (1-11) Isengesho rya Salomo ryo gutaha urusengero (12-42) 7 Urusengero rwuzura ikuzo rya Yehova (1-3) Ibyakozwe igihe cyo gutaha urusengero (4-10) Yehova abonekera Salomo (11-22) 8 Indi mirimo y’ubwubatsi Salomo yakoze (1-11) Imirimo yakorerwaga mu rusengero ishyirwa kuri gahunda (12-16) Amato ya Salomo (17, 18) 9 Umwamikazi w’i Sheba asura Salomo (1-12) Ubukire bwa Salomo (13-28) Urupfu rwa Salomo (29-31) 10 Abisirayeli bigomeka kuri Rehobowamu (1-19) 11 Ubutegetsi bwa Rehobowamu (1-12) Abalewi b’indahemuka bajya mu Buyuda (13-17) Umuryango wa Rehobowamu (18-23) 12 Shishaki atera Yerusalemu (1-12) Iherezo ry’ubutegetsi bwa Rehobowamu (13-16) 13 Abiya, umwami w’u Buyuda (1-22) Abiya atsinda Yerobowamu (3-20) 14 Abiya apfa (1) Asa, umwami w’u Buyuda (2-8) Asa atsinda ingabo 1.000.000 z’Abanyetiyopiya (9-15) 15 Ibyo Asa yahinduye (1-19) 16 Isezerano Asa yagiranye na Siriya (1-6) Hanani acyaha Asa (7-10) Urupfu rwa Asa (11-14) 17 Yehoshafati, umwami w’u Buyuda (1-6) Gahunda yo kwigisha (7-9) Imbaraga z’igisirikare cya Yehoshafati (10-19) 18 Isezerano Yehoshafati yagiranye na Ahabu (1-11) Mikaya ahanura ko umwami yari gutsindwa (12-27) Ahabu yicirwa i Ramoti-gileyadi (28-34) 19 Yehu acyaha Yehoshafati (1-3) Ibyo Yehoshafati yahinduye (4-11) 20 Ibihugu byegeranye n’u Buyuda bibutera ubwoba (1-4) Yehoshafati asenga asaba ubufasha (5-13) Igisubizo giturutse kuri Yehova (14-19) U Buyuda bukizwa mu buryo bw’igitangaza (20-30) Iherezo ry’ubutegetsi bwa Yehoshafati (31-37) 21 Yehoramu, umwami w’u Buyuda (1-11) Ubutumwa bwanditswe na Eliya (12-15) Iherezo ribi rya Yehoramu (16-20) 22 Ahaziya, umwami w’u Buyuda (1-9) Ataliya yigarurira ubwami (10-12) 23 Yehoyada atabara; Yehowashi aba umwami (1-11) Ataliya yicwa (12-15) Ibyo Yehoyada yahinduye (16-21) 24 Ubutegetsi bwa Yehowashi (1-3) Yehowashi asana urusengero (4-14) Ubuhakanyi bwa Yehowashi (15-22) Yehowashi yicwa (23-27) 25 Amasiya, umwami w’u Buyuda (1-4) Amasiya arwana n’Abedomu (5-13) Ibikorwa bya Amasiya byo gusenga ibigirwamana (14-16) Amasiya arwana n’Umwami Yehowashi wa Isirayeli (17-24) Urupfu rwa Amasiya (25-28) 26 Uziya, umwami w’u Buyuda (1-5) Ibikorwa by’ubutwari bya Uziya (6-15) Ubwibone bwa Uziya butuma arwara ibibembe (16-21) Urupfu rwa Uziya (22, 23) 27 Yotamu, umwami w’u Buyuda (1-9) 28 Ahazi, umwami w’u Buyuda (1-4) Ahazi atsindwa na Siriya na Isirayeli (5-8) Odedi aburira Isirayeli (9-15) Abayuda bicisha bugufi (16-19) Ibikorwa bya Ahazi byo gusenga ibigirwamana; urupfu rwe (20-27) 29 Hezekiya, umwami w’u Buyuda (1, 2) Ibyo Hezekiya yahinduye (3-11) Urusengero rwezwa (12-19) Imirimo yakorerwaga mu rusengero isubizwaho (20-36) 30 Hezekiya yizihiza Pasika (1-27) 31 Hezekiya akuraho ubuhakanyi (1) Abatambyi n’Abalewi bahabwa ubufasha (2-21) 32 Senakeribu atera ubwoba abaturage b’i Yerusalemu (1-8) Senakeribu asuzugura Yehova (9-19) Umumarayika yica ingabo z’Abasiriya (20-23) Uburwayi bwa Hezekiya no kwishyira hejuru (24-26) Ibyo Hezekiya yagezeho n’urupfu rwe (27-33) 33 Manase, umwami w’u Buyuda (1-9) Manase yihana kubera ibibi yakoze (10-17) Urupfu rwa Manase (18-20) Amoni, umwami w’u Buyuda (21-25) 34 Yosiya, umwami w’u Buyuda (1, 2) Ibyo Yosiya yahinduye (3-13) Haboneka igitabo cy’Amategeko (14-21) Hulida ahanura ibyago byari kubaho (22-28) Yosiya asomera abantu igitabo cy’Amategeko (29-33) 35 Yosiya ategura Pasika idasanzwe (1-19) Yosiya yicwa na Farawo Neko (20-27) 36 Yehowahazi, umwami w’u Buyuda (1-3) Yehoyakimu, umwami w’u Buyuda (4-8) Yehoyakini, umwami w’u Buyuda (9, 10) Sedekiya, umwami w’u Buyuda (11-14) Irimbuka rya Yerusalemu (15-21) Kuro atanga itegeko ryo kongera kubaka urusengero (22, 23)