Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Ibivugwa mu gitabo cy’Imigani IMIGANI IBIVUGWAMO 1 Akamaro k’imigani (1-7) Ingaruka zo kwifatanya n’incuti mbi (8-19) Ubwenge nyakuri burangururira ahantu hahurira abantu benshi (20-33) 2 Akamaro k’ubwenge (1-22) Shaka ubwenge nk’ubutunzi buhishwe (4) Ubushobozi bwo gutekereza, uburinzi (11) Ubwiyandarike buzana ibibazo (16-19) 3 Ba umunyabwenge kandi wiringire Yehova (1-12) Jya wubaha Yehova ukoresheje ibintu by’agaciro (9) Ubwenge buzana ibyishimo (13-18) Ubwenge ni uburinzi (19-26) Uko twakwitwara neza kuri bagenzi bacu (27-35) Jya ukorera abandi ibyiza mu gihe bishoboka (27) 4 Inama z’umubyeyi zirimo ubwenge (1-27) Jya ushaka ubwenge mbere y’ibindi byose (7) Jya wirinda ibikorwa bibi (14, 15) Inzira y’umukiranutsi igenda irushaho kugira umucyo (18) “Rinda umutima wawe” (23) 5 Jya wirinda umugore wiyandarika (1-14) Ishimane n’umugore wawe (15-23) 6 Jya uba maso ku birebana no kwishingira umuntu (1-5) “Wa munebwe we, sanga ikimonyo” (6-11) Umuntu utagira umumaro kandi ukora ibibi (12-15) Ibintu birindwi Yehova yanga (16-19) Jya wirinda umugore mubi (20-35) 7 Jya wumvira amategeko y’Imana kugira ngo ubeho (1-5) Umusore utaraba inararibonye ashukwa (6-27) “Ameze nk’ikimasa kigiye kubagwa” (22) 8 Ubwenge bwagereranyijwe n’umuntu butangira kuvuga (1-36) ‘Ndi uwa mbere mu byo Imana yaremye’ (22) ‘Nari kumwe n’Imana ndi umukozi w’umuhanga’ (30) “Nakundaga abantu cyane” (31) 9 Ubwenge nyakuri buri gutumira abantu (1-12) ‘Ubwenge ni bwo buzatuma ubaho igihe kirekire’ (11) Umugore utagira ubwenge ari gutumira (13-18) ‘Amazi yibwe araryoha’ (17) IMIGANI YA SALOMO (10:1–24:34) 10 10Umwana w’umunyabwenge ashimisha papa we (1) Umunyamwete azaba umukire (4) Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro (19) Umugisha Yehova atanga uzana ubukire (22) Gutinya Yehova bituma umuntu abaho igihe kirekire (27) 11 Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya (2) Umuntu utubaha Imana atuma abandi barimbuka (9) “Aho abajyanama benshi bari ibintu bigenda neza” (14) Umuntu ugira ubuntu azabona imigisha (25) Uwiringira ubutunzi bwe azahura n’ingorane (28) 12 Uwanga guhanwa ntagira ubwenge (1) “Amagambo umuntu avuga atayatekerejeho akomeretsa nk’inkota” (18) Guharanira amahoro bizana ibyishimo (20) Yehova yanga cyane abantu babeshya (22) Imihangayiko ituma umuntu yiheba (25) 13 Abantu bajya inama ni abanyabwenge (10) Iyo icyari kitezwe kitabonetse bitera umutima kurwara (12) Intumwa yizerwa izana ibyiza (17) Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge (20) Igihano kigaragaza urukundo (24) 14 Umuntu ni we umenya agahinda afite mu mutima (10) Ibyo umuntu yibwira ko bikwiriye bishobora kumuzanira urupfu (12) Umuntu utaraba inararibonye yemera ibivuzwe byose (15) Umukire agira incuti nyinshi (20) Umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza (30) 15 Gusubizanya ineza bituma uburakari bushira (1) Amaso ya Yehova areba hose (3) Isengesho ry’umukiranutsi rishimisha Imana (8) Iyo hatabayeho kujya inama, imigambi nta cyo igeraho (22) Jya utekerereza mbere yo kuvuga (28) 16 Yehova aragenzura akamenya igituma umuntu akora ibintu runaka (2) Jya wereka Yehova ibyo ukora byose (3) Yehova ni we washyizeho iminzani ihuje n’ukuri (11) Kwibona bibanziriza kurimbuka (18) Imvi ni ikamba ry’ubwiza (31) 17 Ntugakorere ibibi umuntu wagukoreye ibyiza (13) Ujye wigendera intonganya zitaravuka (14) Incuti nyakuri igukunda igihe cyose (17) “Umutima unezerewe ni nk’umuti ukiza” (22) Uwifata mu byo avuga aba ari umunyabwenge (27) 18 Kwitarura abandi ni ubwikunde kandi ntibigaragaza ubwenge (1) Izina rya Yehova ni nk’inzu y’umutamenwa (10) Ubutunzi bw’umukire aba abona ko ari nk’umujyi we ukomeye (11) Gutega amatwi impande zombi bigaragaza ubwenge (17) Incuti iguma ku muntu ikaruta umuvandimwe (24) 19 Umuntu ugira ubushishozi atinda kurakara (11) Umugore uhora atongana ameze nk’igisenge gihora kiva (13) Umugore w’umunyabwenge atangwa na Yehova (14) Jya ukosora umwana wawe bigishoboka (18) Kumvira inama bigaragaza ubwenge (20) 20 Divayi ituma umuntu yitwara mu buryo buteye isoni (1) Umunebwe ntahinga mu mezi y’imbeho (4) Ibitekerezo byo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi ari hasi cyane mu iriba (5) Jya wirinda gutanga isezerano uhubutse (25) Icyubahiro cy’abasore ni imbaraga zabo (29) 21 Yehova ayobora ibitekerezo by’umwami (1) Imana yishimira ubutabera kuruta ibitambo (3) Kugira umwete bizana inyungu (5) Umuntu wanga kumva gutaka k’uworoheje, na we azataka abure umutabara (13) Umuntu urwanya Yehova nta bwenge agira (30) 22 Kuvugwa neza biruta kugira ubutunzi bwinshi (1) Umwana utojwe akiri muto bimugirira akamaro ubuzima bwe bwose (6) Umunebwe atinya intare iri hanze (13) Igihano cyirukana ubujiji (15) Umukozi w’umuhanga akorera abami (29) 23 Ujye ugira ubwenge mu gihe watumiwe (2) Ntukiruke inyuma y’ubutunzi (4) Ubukire buraguruka bukagucika (5) Ntukabe mu bantu banywa divayi nyinshi (20) Inzoga iryana nk’inzoka (32) 24 Ntukagirire ishyari abakora ibibi (1) Ubwenge ni bwo bwubaka urugo (3) Iyo umukiranutsi aguye arongera agahaguruka (16) Ntukishyure umuntu ibibi yagukoreye (29) Ibitotsi bitera ubukene (33, 34) IMIGANI YA SALOMO YANDITSWE N’ABAGARAGU B’UMWAMI HEZEKIYA (25:1–29:27) 25 25Kubika ibanga (9) Amagambo yatoranyijwe neza (11) Jya wubaha ubuzima bwite bw’abandi (17) Jya utuma mugenzi wawe acururuka (21, 22) Kumva inkuru nziza ni nko kunywa amazi akonje (25) 26 Ibiranga abanebwe (13-16) Ntukivange mu ntonganya zitakureba (17) Jya wirinda urwenya rudakwiriye (18, 19) Ahatari inkwi umuriro urazima (20, 21) Amagambo y’umuntu usebanya ameze nk’ibyokurya biryoshye (22) 27 Gucyahwa n’incuti bigira akamaro (5, 6) Mwana wanjye, shimisha umutima wanjye (11) Icyuma gityaza ikindi (17) Jya umenya umukumbi wawe (23) Ubutunzi ntibuhoraho iteka ryose (24) 28 Imana ntiyumva isengesho ry’umuntu wanga kumvira amategeko (9) Umuntu uvuga ibyaha bye azababarirwa (13) Umuntu uhatana kugira ngo akire vuba ntazakomeza kuba indahemuka (20) Gucyaha ni byiza kuruta gushyeshyenga (23) Umuntu ugira ubuntu nta cyo azabura (27) 29 Umwana udahanwa akoza isoni (15) Iyo hatariho ubuyobozi buturutse ku Mana abantu barirekura (18) Umuntu ukunda kurakara akurura amakimbirane (22) Umuntu wicisha bugufi ahabwa icyubahiro (23) Gutinya abantu bigusha mu mutego (25) 30 AMAGAMBO YA AGURI (1-33) Ntumpe ubukene cyangwa ubukire (8) Ibintu bitajya bihaga (15, 16) Ibintu ntamenye (18, 19) Umugore w’umusambanyi (20) Inyamaswa zifite ubwenge butangaje (24) 31 AMAGAMBO Y’UMWAMI LEMUWELI (1-31) Ntibyoroshye kubona umugore ushoboye (10) Akunda gukora kandi akorana umwete (17) Avugana ubugwaneza (26) Abana n’umugabo we baramushima (28) Ubwiza n’uburanga birashukana (30)