Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Ibivugwa mu gitabo cya 1 Timoteyo 1 TIMOTEYO IBIVUGWAMO 1 Intashyo (1, 2) Inama yo kwirinda abigisha b’ibinyoma (3-11) Pawulo yagaragarijwe ineza ihebuje (12-16) Umwami uhoraho iteka ryose (17) “Uzabe nk’umusirikare uzi kurwana neza” (18-20) 2 Mujye musenga musabira abantu bose (1-7) Imana imwe n’umuhuza umwe (5) Incungu ya bose (6) Inama zireba abagabo n’abagore (8-15) Kwambara mu buryo bwiyubashye (9, 10) 3 Ibyo umuntu asabwa kugira ngo abe umusaza w’itorero (1-7) Ibyo umuntu asabwa kugira ngo abe umukozi w’itorero (8-13) Ibanga ryera ryo kwiyegurira Imana (14-16) 4 Inama yo kwirinda inyigisho z’abadayimoni (1-5) Uko umuntu yaba umukozi mwiza wa Kristo (6-10) Imyitozo ngororamubiri no kwiyegurira Imana (8) Ujye uba umwigisha mwiza (11-16) 5 Uko wakwitwara ku bakiri bato n’abakuru (1, 2) Gufasha abapfakazi (3-16) Guha abagize umuryango ibyo bakeneye (8) Jya wubaha abasaza bakorana umwete (17-25) “Ujye unywa ka divayi gake” bitewe n’uko urwara igifu (23) 6 Abagaragu bagomba kubaha ba shebuja (1, 2) Abigisha b’ibinyoma no gukunda amafaranga (3-10) Amabwiriza agenewe umuntu w’Imana (11-16) Mujye mukora ibikorwa byiza (17-19) Ujye urinda icyo wahawe (20, 21)