RUSI
1 Igihe igihugu cyayoborwaga* n’abacamanza,+ habayeho inzara maze umugabo wari utuye i Betelehemu+ mu Buyuda yimukira mu gihugu cya Mowabu,+ we n’umugore we n’abahungu be babiri. 2 Uwo mugabo yitwaga Elimeleki,* umugore we akitwa Nawomi,* naho abahungu be babiri, umwe yitwaga Mahaloni* undi akitwa Kiliyoni.* Bari abo muri Efurata, ni ukuvuga i Betelehemu mu Buyuda. Nuko bagera mu gihugu cya Mowabu baturayo.
3 Hashize igihe Elimeleki arapfa, Nawomi asigarana n’abahungu be bombi. 4 Abo bahungu baje gushaka abagore b’Abamowabukazi. Umwe yitwaga Orupa, undi akitwa Rusi.+ Bakomeza guturayo bahamara imyaka nka 10. 5 Abo bahungu babiri, ari bo Mahaloni na Kiliyoni na bo baje gupfa, hanyuma Nawomi asigara nta bana, nta n’umugabo afite. 6 Nuko ahagurukana n’abakazana be* ava mu gihugu cya Mowabu, kuko yari yarumvise ko Yehova yagiriye neza abantu be akabaha ibyokurya.*
7 Nawomi ava aho yari atuye asubira mu gihugu cy’u Buyuda ari kumwe n’abakazana be. Igihe bari mu nzira, 8 Nawomi abwira abakazana be ati: “Ngaho nimugende, buri wese asubire iwabo asange mama we. Yehova azabakunde urukundo rudahemuka+ nk’urwo mwakundaga abagabo banyu bapfuye, n’urwo mwankunze. 9 Yehova azatume buri wese abona umugabo, agire amahoro mu rugo rwe.”+ Nuko arabasoma maze bararira cyane. 10 Baramubwira bati: “Oya rwose! Ahubwo turajyana, tujye kubana n’abo mu bwoko bwawe.” 11 Ariko Nawomi arababwira ati: “Nimusubireyo bakobwa banjye. Kuki mushaka kunkurikira? Ese murabona nkiri uwo kubyara, ku buryo nabyara abahungu bakazababera abagabo?+ 12 Bakobwa banjye, nimwisubirire iwanyu. Dore ndashaje cyane sinkiri uwo gushaka umugabo. Ese niyo narara mbonye umugabo dushyingiranwa nkazabyara abahungu, 13 ubwo mwazabategereza kugeza bakuze? Mwareka kongera gushaka ngo ni bo mutegereje? Oya bakobwa banjye, munteye agahinda kuko Yehova yiyemeje kundwanya.”+
14 Barongera bararira cyane, hanyuma Orupa asoma nyirabukwe,* aragenda. Ariko Rusi we yanga kumusiga. 15 Nawomi aramubwira ati: “Dore mugenzi wawe asanze bene wabo kandi agiye gusenga imana ze. Mukurikire musubiraneyo.”
16 Ariko Rusi aramubwira ati: “Ntunyingingire kugusiga ngo ndeke kujyana nawe, kuko aho uzajya ari ho nzajya kandi aho uzarara ni ho nzarara. Ubwoko bwawe buzaba ubwoko bwanjye kandi Imana yawe izaba Imana yanjye.+ 17 Aho uzapfira ni ho nzapfira kandi ni ho bazanshyingura. Yehova azampane ndetse bikomeye nihagira ikindi kidutandukanya kitari urupfu.”
18 Nawomi abonye ko Rusi yiyemeje kujyana na we, aramureka. 19 Nuko bombi bakomeza urugendo bagera i Betelehemu.+ Bakigerayo, abo mu mujyi bose baza kubareba, abagore bakabaza bati: “Uyu ni Nawomi se?” 20 Nawomi akabasubiza ati: “Ntimunyite Nawomi, ahubwo munyite Mara,* kuko Ishoborabyose yaretse ibintu bibi bikambaho.+ 21 Nagiye mfite byose, ariko Yehova yatumye ngaruka nta kintu mfite. Kuki munyita Nawomi kandi Yehova yarandwanyije, Ishoborabyose ikanteza ibyago?”+
22 Uko ni ko Nawomi yagarutse avuye mu gihugu cya Mowabu,+ ari kumwe n’umukazana we Rusi w’Umumowabukazi. Bageze i Betelehemu mu gihe bari batangiye gusarura ingano.*+
2 Elimeleki, umugabo wa Nawomi, yari afite mwene wabo wari umukire cyane witwaga Bowazi.+
2 Rusi w’Umumowabukazi abwira Nawomi ati: “Reka ngende, ndebe ko nabona umuntu ungirira neza, akanyemerera guhumba*+ ingano mu mirima ye.” Nawomi aramusubiza ati: “Genda mukobwa wanjye.” 3 Rusi aragenda, ajya mu murima atangira guhumba akurikiye abasaruzi. Uwo murima wari uwa Bowazi+ wo mu muryango wa Elimeleki,+ ariko Rusi we ntiyari abizi. 4 Nuko Bowazi aza aturutse i Betelehemu, asuhuza abakozi basaruraga ati: “Yehova abane namwe.” Na bo baramusubiza bati: “Yehova aguhe umugisha.”
5 Bowazi abaza umusore wari uhagarariye abasaruzi ati: “Uyu mukobwa ni uwa nde?” 6 Uwo musore aramusubiza ati: “Uyu mukobwa ni Umumowabukazi.+ Yazanye na Nawomi bavuye mu gihugu cya Mowabu.+ 7 Yambwiye ati: ‘ndakwinginze reka mpumbe.+ Ndagenda inyuma y’abasaruzi ntoragura ingano* zasigaye mu zo batemye.’ Kuva yagera hano mu gitondo, ntiyigeze aruhuka. Ubu ni bwo yari agiye mu gacucu kugira ngo aruhuke akanya gato.”
8 Bowazi abwira Rusi ati: “Tega amatwi mukobwa wanjye. Ntuzagire undi murima ujya guhumbamo, ntuzave hano ngo ujye ahandi. Ujye uba hafi y’abakozi* banjye.+ 9 Jya ureba umurima bagezeho basarura, ujyane na bo. Nategetse aba basore ngo ntihazagire uguhohotera. Nugira inyota, ujye ugenda unywe ku mazi abasore bavomye.”
10 Rusi ahita apfukama akoza umutwe hasi, aramubwira ati: “Bishoboka bite ko wangirira neza bigeze aha ukanyitaho kandi ndi uwo mu kindi gihugu?”+ 11 Bowazi aramusubiza ati: “Bansobanuriye neza ibyo wakoreye nyokobukwe,* umugabo wawe amaze gupfa, n’ukuntu wemeye gusiga papa wawe na mama wawe, ukava mu gihugu cya bene wanyu, ukaza mu bantu utari uzi.+ 12 Yehova azaguhe umugisha kubera ibyo wakoze+ kandi Yehova Imana ya Isirayeli azaguhembe kuko wamuhungiyeho.”*+ 13 Rusi aramusubiza ati: “Ungiriye neza cyane databuja kuko umpumurije, ukambwira amagambo ankora ku mutima nubwo ntari n’umuja* wawe.”
14 Igihe cyo kurya kigeze, Bowazi aramubwira ati: “Ngwino urye ku mugati kandi uwukoze muri divayi.”* Nuko Rusi yicarana n’abakozi basaruraga. Bowazi amuhereza ingano zokeje, ararya, arahaga ndetse arasigaza. 15 Ahagurutse ngo ajye guhumba,+ Bowazi ategeka abasore be ati: “Mumureke ajye ahumba no mu ngano bamaze gutema, ntimukagire icyo mumutwara.+ 16 Nanone mujye mufata ku ngano mwatemye muzimusigire kugira ngo azihumbe, ntimukamubuze.”
17 Nuko Rusi akomeza guhumba muri uwo murima kugeza nimugoroba.+ Amaze guhura* ingano yahumbye, asanga ari nk’ibiro 13.* 18 Hanyuma arikorera ajya mu mujyi, yereka nyirabukwe* ingano yazanye. Nanone azana ibyokurya yari yamubikiye+ arabimuha.
19 Nyirabukwe aramubaza ati: “Uyu munsi wahumbye he? Uwakwitayeho ahabwe umugisha.”+ Rusi aramusubiza ati: “Uyu munsi nahumbye mu murima w’umugabo witwa Bowazi.” 20 Nawomi abwira umukazana we ati: “Yehova wakomeje kugirira neza abazima n’abapfuye,+ ahe umugisha uwo mugabo.” Nawomi yongeraho ati: “Uwo mugabo ni mwene wacu.+ Ni umwe mu bacunguzi* bacu.”+ 21 Rusi w’Umumowabukazi aravuga ati: “Nanone yambwiye ati: ‘ujye uba hafi y’abasaruzi banjye kugeza igihe bazarangiriza gusarura imirima yanjye yose.’”+ 22 Nawomi asubiza umukazana we Rusi ati: “Mukobwa wanjye, ni byiza ko uguma iruhande rw’abakozi be, kugira ngo utajya mu wundi murima bakagutesha umutwe.”
23 Nuko akomeza kuba hafi y’abakozi ba Bowazi akaba ari ho ahumba, kugeza igihe barangirije gusarura ingano zisanzwe+ n’ingano za sayiri. Akomeza kubana na nyirabukwe.+
3 Nawomi abwira umukazana we* Rusi ati: “Mukobwa wanjye, ese sinagombye kugushakira aho uba+ kugira ngo umererwe neza? 2 Erega Bowazi shebuja wa ba bakozi* mwakoranye, ni mwene wacu.+ Uyu mugoroba ari buze kugosorera ingano* ku mbuga bahuriraho imyaka. 3 Genda wiyuhagire, wisige amavuta ahumura maze wambare ujye ku mbuga bahuriraho imyaka. Ariko ntumwiyereke ataramara kurya no kunywa. 4 Namara kuryama, ushakishe aho aryamye. Uze kumwegera, umworosore ibirenge maze uryame. Ari bukubwire icyo ugomba gukora.”
5 Rusi aramusubiza ati: “Ibyo umbwiye byose ndabikora.” 6 Nuko aramanuka ajya ku mbuga bahuriraho imyaka, akora ibyo nyirabukwe* yari yamubwiye byose. 7 Hagati aho Bowazi yarariye, aranywa, aranezerwa. Hanyuma ajya kuryama iruhande rw’ahari harunze ingano. Nyuma yaho, Rusi aza buhoro buhoro yorosora ibirenge bya Bowazi maze araryama. 8 Bigeze mu gicuku, uwo mugabo atangira gutitira, nuko yegutse abona umugore uryamye ku birenge bye. 9 Bowazi aramubaza ati: “Uri nde?” Rusi aramusubiza ati: “Ndi Rusi umuja wawe. Undinde* njye umuja wawe, kuko uri umucunguzi* wacu.”+ 10 Bowazi aravuga ati: “Yehova aguhe umugisha mukobwa wanjye. Urukundo rudahemuka ugaragaje ubu ruruta urwo wagaragaje mbere,+ kuko utagiye gushaka umugabo ukiri umusore, w’umukene cyangwa w’umukire. 11 Humura mukobwa wanjye. Ibyo uvuze byose nzabigukorera,+ kuko abantu bose muri uyu mujyi bazi ko uri umugore uhebuje. 12 Nubwo ndi umucunguzi wanyu,+ hari undi mucunguzi mufitanye isano ya hafi kundusha.+ 13 Rara hano iri joro, mu gitondo uwo mucunguzi nagucungura, biraba ari byiza.+ Ariko nadashaka kugucungura, ndahiriye imbere ya Yehova ko njye ubwanjye ndi bugucungure. Komeza uryame ugeze mu gitondo.”
14 Akomeza kuryama hafi y’ibirenge bye, abyuka butaracya neza, igihe umuntu atashoboraga kureba undi ngo amumenye. Hanyuma Bowazi aravuga ati: “Hatagira umuntu umenya ko hari umugore waje ku mbuga bahuriraho imyaka.” 15 Bowazi aramubwira ati: “Zana uwo mwitero uwurambure.” Rusi arawurambura, Bowazi amushyiriramo ibiro 25* by’ingano, arazimukorera. Hanyuma Bowazi ajya mu mujyi.
16 Rusi ajya kwa nyirabukwe, nyirabukwe aramubaza ati: “Mukobwa wanjye, byagenze bite?” Nuko Rusi amusobanurira ibyo wa mugabo yamukoreye byose. 17 Yongeraho ati: “Yampaye ibi biro 25 by’ingano za sayiri, arambwira ati: ‘ntiwajya imbere ya nyokobukwe nta cyo ujyanye.’” 18 Nawomi aravuga ati: “Iturize mukobwa wanjye, utegereze uko biza kugenda, kuko uyu munsi uriya mugabo atari butuze adakemuye icyo kibazo.”
4 Hanyuma Bowazi ajya ku marembo y’umujyi+ aricara. Wa mucunguzi* Bowazi yari yavuze+ arahanyura, aramubwira ati: “Umva ncuti yanjye, ngwino wicare hano.” Araza aricara. 2 Bowazi atoranya abagabo 10 mu bakuru b’umujyi+ arababwira ati: “Nimwicare hano.” Nuko baricara.
3 Bowazi abwira wa mucunguzi ati:+ “Nawomi wagarutse avuye mu gihugu cya Mowabu,+ agiye kugurisha isambu y’umuvandimwe wacu Elimeleki.+ 4 None rero, ndagira ngo mbikumenyeshe kandi nkubwire nti: ‘yigure abaturage bose n’abakuru bo mu bwoko bwacu babireba.+ Niba ushaka kuyigura, uyigure. Ariko niba utabishaka, na byo ubimbwire mbimenye, kuko ari wowe wa mbere ufite uburenganzira bwo kuyicungura nanjye ngakurikiraho.’” Undi aramusubiza ati: “Ndayigura rwose.”+ 5 Bowazi aravuga ati: “Nugura iyo sambu na Nawomi, umenye nanone ko ugomba kuyigurana na Rusi w’Umumowabukazi, wapfushije umugabo, kugira ngo uwo mugabo we azakomeze kwitirirwa umurage we.”+ 6 Wa mucunguzi aramusubiza ati: “Sinshobora kuyigura, kuko byatuma nangiza umurage wanjye. Nguhaye uburenganzira bwo kuyigura kuko njye ntabishoboye.”
7 Dore uko byagendaga kera muri Isirayeli, iyo umuntu yabaga agiye gutanga uburenganzira bwo gucungura cyangwa ubwo kugurana ibintu, kugira ngo ibyo akoze bigire agaciro: Yakuragamo urukweto+ akaruha uwo bagiranye amasezerano, ibyo bikemeza amasezerano bagiranye. 8 Igihe uwo mucunguzi yabwiraga Bowazi ati: “Ba ari wowe uyigura,” uwo mucunguzi yahise akuramo urukweto. 9 Bowazi abwira abakuru b’umujyi n’abandi bose bari aho ati: “Muri abahamya bo kwemeza+ ko uyu munsi nguze na Nawomi ibya Elimeleki byose, ibya Kiliyoni byose n’ibya Mahaloni byose. 10 Nanone kandi, ntwaye Rusi w’Umumowabukazi, wahoze ari umugore wa Mahaloni, kugira ngo ambere umugore, bityo uwo mugabo azakomeze kwitirirwa umurage we+ kandi izina rye ntirizibagirane mu bavandimwe be no mu baturage bo mu mujyi* w’iwabo. Uyu munsi mubaye abahamya bo kubyemeza.”+
11 Nuko abaturage bose bari ku marembo y’umujyi n’abakuru baravuga bati: “Turi abahamya bo kubyemeza. Yehova azahe umugisha uwo mugore ugiye kuzana iwawe, azamere nka Rasheli na Leya, abo Abisirayeli bakomotseho.+ Nawe uzabonere ibyiza byose muri Efurata+ kandi wiheshe izina ryiza i Betelehemu.+ 12 Umuryango Yehova azaguha binyuze kuri uyu mugore,+ uzamere nk’uwa Peresi,+ uwo Tamari yabyaranye na Yuda.”
13 Nuko Bowazi ajyana umugore we Rusi. Bararyamana maze Yehova atuma Rusi atwita, abyara umuhungu. 14 Abagore babwira Nawomi bati: “Yehova asingizwe, we watumye ubona umucunguzi. Izina rye niryamamare muri Isirayeli. 15 Uyu muhungu ni we utumye wongera kwishimira ubuzima kandi ni we uzakwitaho umaze gusaza, kuko umukazana wawe ugukunda+ kandi akakurutira abahungu barindwi, ari we wamubyaye.” 16 Nawomi aterura uwo mwana maze aba ari we umurera. 17 Abagore bari baturanye bita uwo mwana izina. Baravuga bati: “Nawomi bamubyariye umuhungu.” Nuko bamwita Obedi.+ Obedi ni we wabyaye Yesayi,+ Yesayi abyara Dawidi.
18 Aba ni bo bakomotse kuri Peresi:+ Peresi yabyaye Hesironi,+ 19 Hesironi abyara Ramu, Ramu abyara Aminadabu,+ 20 Aminadabu+ abyara Nahashoni, Nahashoni abyara Salumoni, 21 Salumoni abyara Bowazi, Bowazi abyara Obedi, 22 Obedi abyara Yesayi,+ Yesayi abyara Dawidi.+
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “cyacirwaga imanza.”
Bisobanura ngo: “Imana yanjye ni Umwami.”
Bisobanura ngo: “Umunezero wanjye.”
Iri zina rishobora kuba rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo risobanura “kugira intege nke cyangwa kurwara.”
Bisobanura “Unaniwe cyane; Ugiye gupfa.”
Ni ukuvuga, abagore b’abahungu be.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umugati.”
Nyirabukwe w’umuntu aba ari mama w’umugabo we cyangwa w’umugore we.
Bisobanura “gusharira.”
Cyangwa “ingano za sayiri.”
Guhumba ni ukujya gushaka imyaka yasigaye mu murima bamaze gusarura. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “amahundo.”
Cyangwa “abaja.”
Nyirabukwe w’umuntu aba ari mama w’umugore we cyangwa w’umugabo we.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wahungiye mu mababa ye.”
Cyangwa “umukozi.”
Cyangwa “divayi isharira.”
Guhura ni ugukubita ikibando ibinyampeke kugira ngo ibishishwa byabyo biveho.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.” Reba Umugereka wa B14.
Ni ukuvuga, mama w’umugabo we.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni ukuvuga, umugore w’umuhungu we.
Cyangwa “abaja.”
Cyangwa “ingano za sayiri.”
Ni ukuvuga, mama w’umugabo we.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “worose umuja wawe umwambaro wawe.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inshuro esheshatu.” Zishobora kuba ari inshuro esheshatu za seya. Reba Umugereka wa B14.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu marembo y’umujyi w’iwabo.”