NAHUMU
1 Urubanza umujyi wa Nineve waciriwe.+ Ibi ni ibivugwa mu gitabo cy’ibyo Nahumu* wo muri Elikoshi yeretswe:
2 Yehova ni Imana ishaka ko umuntu ayikorera yonyine*+ kandi ahana abantu.
Yehova ahana abantu abaziza ibibi bakoze kandi agiye kugaragaza uburakari bwe.+
Yehova yishyura abanzi be ibibi bakoze
Kandi abagaragariza umujinya.
3 Yehova atinda kurakara+ kandi afite imbaraga nyinshi.+
Ariko Yehova azahana abakwiriye guhanwa.+
Aza mu muyaga urimbura no mu mvura irimo urubura rwinshi,
Ibicu bikamera nk’umukungugu utumurwa n’ibirenge bye.+
4 Akamya inyanja+ n’imigezi yose.+
5 Yatumye imisozi inyeganyega
N’udusozi dushiraho.+
Azatuma isi itigita,
Ubutaka na bwo butigite n’ababutuyeho bose batitire.+
6 Ni nde wamuhagarara imbere yarakaye?+
Ni nde wakwihanganira umujinya we ukaze?+
Azasuka uburakari bwe nk’umuriro
Kandi amenagure ibitare.
7 Yehova ni mwiza,+ kandi arinda abantu ku munsi w’ibibazo bikomeye.+
Yita ku bamuhungiraho bose.+
8 Azarimbura umujyi wa Nineve ushireho akoresheje umwuzure
Kandi abanzi be bazaba mu mwijima.
9 Ese hari icyo mwatwara Yehova?
Ararimbura akamaraho.
Ntibizaba ngombwa ko yongera kurimbura Nineve.+
10 Nubwo abantu b’i Nineve bameze nk’amahwa asobekeranye,
Kandi bakaba bameze nk’abasinze inzoga,
Bazagurumana nk’ibyatsi byumye.
11 Muri wowe Nineve hazaturuka umuntu ushaka kugirira nabi abagaragu ba Yehova,
Atange inama idafite akamaro.
12 Yehova aravuga ati:
“Nubwo bafite imbaraga nyinshi kandi bakaba ari benshi,
Nzabarimbura mbamareho.
Naguteje imibabaro* ariko sinzongera kuyiguteza.
13 Ngiye kugutura umutwaro bakwikoreje+
N’imigozi bakubohesheje nyice.
14 Umva urubanza Yehova yaguciriye:*
‘Izina ryawe ntirizongera kuvugwa ukundi.
Nzarimbura ibishushanyo bibajwe n’ibishushanyo bikozwe mu cyuma biri mu rusengero rw’imana zawe.
Nzagucukurira imva kuko nta cyo umaze.’
15 Dore umuntu uturutse mu misozi azanye ubutumwa bwiza,
Agatangaza amahoro.+
Yuda we, izihize iminsi mikuru yawe+ kandi ukore ibyo wiyemeje,
Kuko nta muntu udafite icyo amaze uzongera kukunyuramo.
Azarimburwa burundu.”
2 Dore ukurwanya aje gutatanya abantu bawe.*+
Rinda inkuta zawe.
Rinda inzira ijya iwawe.
Kora uko ushoboye kose kugira ngo witegure kurwana.
2 Yehova azasubiza Yakobo icyubahiro cye,
Azasubiza Isirayeli icyubahiro cye,
Kuko abanzi babo babarimbuye+
Kandi bagatema amashami yabo.
3 Abasirikare be bitwaje ingabo zisize ibara ry’umutuku,
Kandi bambaye imyenda itukura.
Ibyuma byo ku magare ye y’intambara birabagirana nk’umuriro,
Ku munsi yiteguraho intambara,
Kandi abasirikare be biteguye kurwanisha amacumu yabo.
4 Amagare ye ariruka mu nzira nk’ayasaze.
Ariruka mu mihanda anyuranamo.
Arabagirana nk’urumuri kandi agenda nk’umurabyo.
5 Azahamagara* abasirikare be bakomeye
Bagende basitara.
Bazihuta bagana ku rukuta rwe,
Bubake uruzitiro.
6 Amarembo y’inzuzi azakingurwa
Kandi inzu y’umwami izasenywa.
7 Byaremejwe ko abatuye mu mujyi wa Nineve bashyirwa ahabona,
Bakajyanwa ku ngufu mu gihugu kitari icyabo. Abaja baho bararira cyane
Bagataka nk’inuma, bikubita mu gatuza.
8 Kuva Nineve+ yabaho yari imeze nk’ikidendezi cy’amazi,
Ariko ubu abaturage bayo barahunze.
Hari abavugaga bati: “Nimuhagarare, nimuhagarare!”
Icyakora nta n’umwe wahindukiye.+
9 Nimusahure ifeza, musahure na zahabu
Kuko ibintu babitse ari byinshi cyane.
Babitse ibintu byinshi by’agaciro.
10 Umujyi urimo ubusa. Ntukibamo abantu, warasenyutse!+
Bagize ubwoba bwinshi amavi aratitira kandi bagira ububabare bwinshi mu rukenyerero.
Bose barihebye.
11 Ese wa mujyi* wari umeze nk’aho intare ziba+ kandi ukamera nk’aho intare zikiri nto zirira, uri he?
Wa mujyi wari umeze nk’aho intare ijyana ibyana byayo
Ntihagire ubitera ubwoba, uri he?
12 Intare yicaga inyamaswa zihagije zo guha ibyana byayo,
Kandi yanigaga izo guha ingore zayo.
Yuzuzaga mu myobo yayo inyamaswa yishe.
Aho yabaga yahuzuzaga inyamaswa yatanyaguje.
Intare zawe zikiri nto* zizicwa n’inkota.
Nzarimbura inyamaswa wahigaga
Kandi ijwi ry’intumwa zawe ntirizongera kumvikana ukundi.”+
3 Umujyi uvusha amaraso uzahura n’ibibazo bikomeye.
Wuzuyemo abanyabinyoma n’abajura.
Bahora biba!
2 Umva urusaku rw’inkoni,*
Umva urusaku rw’inziga z’amagare, amafarashi yiruka cyane n’amagare y’intambara.
3 Dore ugendera ku ifarashi, dore inkota ishashagirana n’icumu rityaye.
Dore abantu benshi bishwe. Dore n’ibirundo by’imirambo.
Abishwe ni benshi cyane,
Kandi abantu bakomeza kubasitaraho.
4 Byatewe n’ibikorwa byinshi by’ubusambanyi bwawo.
Ni indaya ishukisha abantu ubwiza bwayo.
Ni umupfumu ugusha abantu bo mu bihugu byinshi mu mutego akoresheje ibikorwa by’uburaya bwe, agashuka abantu akoresheje ubupfumu bwe.
5 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Dore niyemeje kukurwanya,*+
Kandi nzakwambika ubusa,
Ntume abantu bo mu bihugu byinshi bakubona wambaye ubusa,
Ukorwe n’isoni imbere y’abantu.
7 Uzakubona wese azaguhunga+ avuge ati:
‘Nineve yararimbutse!
Ni nde uzayiririra?’
Nzakura he abo kuguhumuriza?
8 Ese uruta umujyi wa No-amoni*+ wari wubatse iruhande rw’amazi aturuka muri Nili?+
Uwo mujyi wari ukikijwe n’amazi,
Ubukire bwawo buva mu nyanja, kandi inyanja ni yo yatumaga ugira umutekano.
9 Etiyopiya na Egiputa ni byo byatumaga uwo mujyi ugira imbaraga nyinshi.
Puti+ n’Abanyalibiya na bo barawufashaga.+
10 No-amoni na we yarahunze,
Bamujyana ku ngufu mu gihugu kitari icye.+
Abana be biciwe mu nzira zose,
Abanyacyubahiro be bose bakoreweho ubufindo,*
Kandi bababohesha iminyururu.
12 Aho wahungira hose hameze nk’ibiti by’imitini biriho imbuto zeze mbere y’izindi.
Iyo babinyeganyeje imbuto zabyo zigwa mu kanwa k’abazirya.
13 Dore abasirikare bawe nta mbaraga bafite.
Abanzi bawe bazinjira mu gihugu cyawe,
Umuriro utwike inzugi zawe.
14 Voma amazi hakiri kare+
Kuko ugiye kugotwa.
Jya mu gishanga uzane ibumba uritunganye,
Ufate iforomo ubumbe amatafari, wubake inkuta zawe zikomere.
15 Aho na ho umuriro uzahagusanga ugutwike.
Inkota ni yo izakwica.+
Izakurya nk’uko inzige* zirya ibyatsi.+
Nimwishyire hamwe mube benshi nk’inzige.
Ni byo! Nimwishyire hamwe mube benshi nk’inzige.
16 Abacuruzi bawe babaye benshi baruta inyenyeri zo mu kirere.
Inzige ziriyuburura,* hanyuma zikaguruka.
17 Abakurinda bameze nk’inzige.
Abasirikare bawe bameze nk’inzige nyinshi.
Zirunda ku ruzitiro rw’amabuye ku munsi w’imbeho,
Ariko iyo izuba ryatse ziraguruka
Ntihagire umenya aho ziri.
18 Yewe mwami wa Ashuri we, abungeri bawe barasinziriye,
Abanyacyubahiro bawe bigumiye mu mazu yabo.
Abaturage bawe batataniye ku misozi,
Habuze ubahuriza hamwe.+
19 Nta muntu uzagukiza ibyago byawe.
Aho wakomeretse ntihazakira.
Bisobanura “uhumuriza.”
Cyangwa “ni Imana ifuha.”
Yabwiraga u Buyuda.
Aha berekeza kuri Siriya.
Aha ni Nineve ivugwa.
Ashobora kuba ari umwami wa Ashuri.
Uwo mujyi ni Nineve.
Cyangwa “intare zikiri nto zifite umugara.”
Cyangwa “ikiboko.”
Aha ni Nineve ibwirwa.
Uwo ni umujyi wa Tebe.
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni udusimba tujya kumera nk’isenene cyangwa ibihore. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Iyo inyamaswa ziyuburura, zikuraho agahu k’inyuma kaba karashaje hagasigara akandi gashya.