ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Habakuki
  • Habakuki

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Habakuki
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Habakuki

HABAKUKI

1 Aya ni amagambo umuhanuzi Habakuki* yabwiwe binyuze ku iyerekwa:

 2 Yehova we, nzageza ryari ngutakira utanyumva?+

Ko ngutakira ngo unkize urugomo ntunkize, nzagutakira ngeze ryari?+

 3 Kuki utuma mbona ibibi,

Kandi ugakomeza kwihanganira abantu bakandamiza abandi?

Kuki wemera ko abantu bagira urugomo kandi bagatwara iby’abandi?

None se, kuki wemera ko intonganya n’amakimbirane bikomeza kubaho?

 4 Nta muntu ukigendera ku mategeko,

Kandi ubutabera ntibugikurikizwa.

Dore umuntu mubi akandamiza umukiranutsi!

Ni yo mpamvu ubutabera butakibaho.+

 5 “Nimurebe mu bindi bihugu, mwitegereze ibiri kuba.

Nimutangare kandi mwumirwe,

Kuko hari ikintu kigiye kuzaba mu gihe cyanyu.

Ni igikorwa mudashobora kwemera, nubwo hagira ukibabwira.+

 6 Ngiye kuzana Abakaludaya!+

Ni abantu barakaye cyane kandi batagira impuhwe.

Bazagera ahantu hanini ku isi,

Bigarurire ahantu hatari ahabo.+

 7 Ni abantu bateye ubwoba kandi batinyitse.

Ni bo bishyiriyeho amategeko bagenderaho kandi bumva ko nta wubarusha imbaraga.*+

 8 Amafarashi yabo ariruka cyane kurusha ingwe.

Arakaze kurusha ibirura bya nijoro.+

Amafarashi yabo y’intambara agenda adakoza amaguru hasi,

Kandi aje aturutse kure,

Aguruka nka kagoma* yihuta cyane igiye gufata icyo irya.+

 9 Abo bantu bose bazanywe no gukora ibikorwa by’urugomo.+

Bagenda bahanze amaso imbere nk’umuyaga w’iburasirazuba,+

Bagahuriza hamwe abantu bangana n’umusenyi wo ku nyanja, bakababoha.

10 Baseka abami,

Kandi basuzugura abayobozi bakuru.+

Basuzugura imijyi ifite inkuta zikomeye,+

Bakayirundaho ibirundo by’ibitaka kugira ngo bayigarurire.

11 Bazaba bagenda nk’umuyaga, banyure mu gihugu.

Ariko bazaba bakwiriye guhanwa bitewe n’ibibi bakora,+

Kuko bumva ko imbaraga bafite bazihabwa n’imana yabo.”*+

12 Yehova, ese ntiwahozeho kuva kera cyane?+

Ni wowe Mana yanjye. Uri Uwera kandi ntushobora gupfa.*+

Yehova, abo bantu wabashyizeho kugira ngo bahane abakoze nabi.

Gitare cyanjye,+ wabashyizeho kugira ngo baduhane.+

13 Uratunganye cyane ku buryo utakomeza kureba ibibi,

Kandi ntushobora gukomeza kwihanganira ubugizi bwa nabi.+

None se kuki ukomeza kwihanganira abakora iby’uburiganya,+

Ugakomeza kwicecekera igihe umuntu mubi agirira nabi umurusha gukiranuka?+

14 Kuki umuntu umugira nk’amafi yo mu nyanja,

Ukamugira nk’ibikururuka bidafite umuyobozi?

15 Bafata* abantu bose nk’abafatisha amafi indobani,*

Bakabafata nk’ufata amafi mu rushundura.

Babateranyiriza hamwe nk’amafi ari mu rushundura.

Ibyo bituma bishima bakanezerwa.+

16 Ni yo mpamvu batambira ibitambo inshundura zabo,

Bagatwikira imibavu inshundura barobesha.

Ibyo ni byo bituma babona ibyokurya byuzuye amavuta,

Kandi bakabona ibyokurya bishimira.

17 Ese bazakomeza gufatira abantu mu nshundura zabo?*

None se bazakomeza kwica abantu bo mu bihugu bitandukanye nta mpuhwe bafite?+

2 Nzahagarara aho nkorera izamu,+

Kandi nzakomeza guhagarara hejuru y’inkuta zikomeye.

Nzakomeza kuba maso kugira ngo ntegereze icyo Imana izavuga binyuze kuri njye,

Ndebe n’icyo nzasubiza nincyaha.

 2 Hanyuma Yehova aransubiza ati:

“Andika ibyo weretswe, ubyandike neza ku bisate by’amabuye,*+

Kugira ngo uzabisoma mu ijwi riranguruye azashobore kubisoma adategwa.+

 3 Ibiri muri iryo yerekwa bizaba mu gihe cyagenwe.

Icyo gihe kizagera vuba kandi ibiri muri iryo yerekwa, bizaba nta kabuza.

Niyo icyo gihe cyasa n’igitinze, ukomeze kugitegereza.+

Icyo gihe kizagera rwose!

Ntikizatinda!

 4 Umuntu w’umwibone,

Ntakora ibikorwa byiza.

Ariko umukiranutsi azabeshwaho n’ubudahemuka bwe.*+

 5 Mu by’ukuri divayi ishobora gutuma umuntu akora ibikorwa by’ubusazi.

Ni yo mpamvu umuntu wiyemera nta cyo azageraho.

Aba yifuza kurusha Imva* itajya ihaga,

Kandi kimwe n’urupfu ntashobora guhaga.

Akomeza kwigarurira ibihugu byose,

Kandi akikoranyirizaho abantu b’amoko yose.+

 6 Ese abo bose ntibazajya bamuseka, bakamuvuga nabi bakoresheje imigani?+

Bazajya bavuga bati:

‘Azahura n’ibibazo bikomeye, uwigwizaho ibintu bitari ibye,

Kandi agakomeza gufata amadeni.

Ubwo se azabikora ageze ryari?

 7 Ese abo ufitiye amadeni ntibazaza bakakwishyuza bagutunguye?

Bazaza aho uri, bagufate bakujegeze cyane,

Kandi bagutware ibyawe.+

 8 Abantu basigaye bose bazaza bagutware ibyawe,

Kubera ko nawe watwaye ibintu byo mu bihugu byinshi,+

Ukica abantu benshi,

Ukarimbura igihugu,

Imijyi n’abayituye.+

 9 Azahura n’ibibazo bikomeye, umuntu wese ukora ibikorwa bibi kugira ngo ashakire inyungu umuryango we,

Akubaka icyari cye hejuru cyane,

Kugira ngo atagerwaho n’ibibazo.

10 Wiyemeje gukoza isoni umuryango wawe.

Igihe warimburaga abantu benshi, wari wishyizeho icyaha.+

11 Ndetse n’amabuye yo mu nkuta azasakuza abarege,

Maze ibiti byo ku gisenge biyashyigikire.

12 Azahura n’ibibazo bikomeye, umuntu ubanza kwica abantu, kugira ngo yubake umujyi,

Agashinga umujyi ugakomera bitewe n’uko yakoze ibikorwa bibi.

13 Dore ibyo abantu baruhira, amaherezo bitwikwa n’umuriro kandi ibyo abantu bavunika bashaka, amaherezo bibabera imfabusa.

None se Yehova si we wemera ko ibyo bibaho?+

14 Abatuye isi bose bazamenya ko Yehova afite icyubahiro cyinshi,

Nk’uko amazi aba ari menshi mu nyanja.+

15 Azahura n’ibibazo bikomeye, umuntu wese uha bagenzi be ibinyobwa bisindisha,

Abigiranye umujinya n’uburakari,

Kugira ngo abasindishe maze abarebe bambaye ubusa.

16 Uzasuzugurwa aho guhabwa icyubahiro.

Nawe uzanywa usinde wambare ubusa maze abantu babone ko utakebwe.

Yehova azakunywesha ku gikombe cyo mu kuboko kwe kw’iburyo,+

Kandi icyubahiro cyawe kizasimburwa no gukorwa n’isoni.

17 Urugomo wakoreye Libani nawe uzarukorerwa.

Ibikorwa bibi byo kurimbura wakoze bigatera n’ubwoba inyamaswa, bizakugaruka

Bitewe n’abantu bose wishe,

N’urugomo wakoreye isi,

Ukarukorera imijyi, ukarukorera n’abayituye bose.+

18 Ese igishushanyo kibajwe kimaze iki,

Kandi ari umuntu wakibaje?

Igishushanyo gicuzwe mu cyuma* hamwe n’umuntu wigisha ibinyoma bimaze iki,

Ku buryo uwabikoze yabyiringira,

Agakora ibigirwamana bitagira akamaro kandi bidashobora kuvuga?+

19 Azahura n’ibibazo bikomeye, umuntu wese ubwira igiti ati: “Kanguka!”

Cyangwa akabwira ibuye ridashobora kuvuga ati: “Kanguka utwigishe!”

Iryo buye riba risizeho zahabu n’ifeza+

Kandi ntiriba rihumeka.+

20 Nyamara Yehova we, ari mu rusengero rwe rwera.+

Abatuye isi bose nibacecekere imbere ye!’”+

3 Iri ni isengesho umuhanuzi Habakuki yavuze mu ndirimbo z’agahinda:

 2 Yehova, numvise ibyawe.

Yehova, ibikorwa byawe byanteye ubwoba.

Ongera ubikore muri iki gihe cyacu!*

Muri iki gihe cyacu, ongera ubimenyekanishe.

Utwibuke kandi utugirire impuhwe mu gihe dufite ibibazo.+

 3 Imana yaje iturutse i Temani.

Uwera yaje aturutse ku Musozi wa Parani.+ (Sela)*

Ububasha bwe bwuzuye ijuru,+

Icyubahiro cye cyuzura isi.

 4 Umucyo wayo warabagiranaga nk’urumuri rw’izuba.+

Mu kiganza cyayo haturukagamo imirasire ibiri,

Kandi aho ni ho imbaraga zayo zari zihishe.

 5 Abari imbere yayo yabatezaga icyorezo,+

Naho abari inyuma yayo igatuma bagira umuriro mwinshi.

 6 Yarahagaze kugira ngo itigise isi.+

Yararebye maze ituma abantu bo mu bihugu bagira ubwoba baratitira.+

Imisozi yahozeho kuva kera yaramenaguritse,

N’udusozi twariho kuva kera tuvaho.+

Ibyo irimo gukora ni na byo yakoze kuva kera.

 7 Nabonye abatuye mu mahema y’i Kushani bari mu bibazo bikomeye.

Abamidiyani bagize ubwoba bari mu mahema yo mu gihugu cy’iwabo.+

 8 Yehova, ese inzuzi ni zo warakariye?

Ese igihe wagendaga ku mafarashi yawe,+

Inzuzi ni zo warakariye?

Cyangwa warakariye inyanja?+

Amagare yawe y’intambara ni yo yatumye abantu batsinda.+

 9 Wasohoye umuheto wawe kugira ngo witegure kurasa.

Intwaro* zawe ziriteguye bitewe n’indahiro warahiye. (Sela)

Watumye isi isaduka n’imigezi iratemba.

10 Imisozi yarakubonye igira umubabaro mwinshi cyane.+

Imvura nyinshi irimo n’inkuba yaraguye.

Amazi yo hasi mu nyanja,+

Yiterera hejuru agera mu kirere.

11 Izuba n’ukwezi byahagaze hejuru mu kirere.+

Imyambi yawe yihutaga cyane nk’urumuri.+

Icumu ryawe ryararabagiranaga rigatanga urumuri.

12 Wanyuze mu isi warakaye cyane.

Wakandagiye ibihugu ufite uburakari bwinshi.

13 Wazanywe no gukiza abantu bawe, kugira ngo ukize uwo wasutseho amavuta.

Wamenaguye umuyobozi* w’inzu y’umuntu mubi.

Washenye inzu urayirimbura, kuva kuri fondasiyo kugeza ku gisenge.* (Sela)

14 Watoboye imitwe y’abarwanyi be ukoresheje intwaro ze,*

Igihe bagendaga bihuta nk’umuyaga, kugira ngo badutatanye.

Bari bishimiye cyane kwica umuntu w’imbabare mu ibanga.

15 Wambutse inyanja uri ku mafarashi yawe,

Wambuka amazi menshi arimo imiraba.

16 Narabyumvise ngira ubwoba ndatitira.*

Numvise iyo nkuru, iminwa yanjye iratitira.

Amagufwa yanjye yatangiye kwangirika,*+

Amaguru yanjye na yo aratitira.

Ariko nakomeje gutegereza umunsi w’ibyago ntuje,+

Kuko ari umunsi uzibasira abantu babi batugabaho ibitero.

17 Niyo umutini utarabya,

Umuzabibu ntiwere imbuto zawo,

Igiti cy’umwelayo ntigitange umusaruro,

Imirima ntiyere imyaka,

Intama zigashira mu kiraro,

Ntihagire n’inka zongera kuba mu rugo,

18 Njyewe nzakomeza kwishima kubera Yehova.

Nzanezerwa cyane kuko Imana ari yo inkiza.+

19 Umwami w’Ikirenga Yehova ni we umpa imbaraga.+

Azatuma ngenda nihuta nk’uko imparakazi yihuta.

Azatuma ngendera ahantu harehare.*+

Ku muyobozi w’abaririmbyi: Iyi ndirimbo izaririmbwe hacurangwa inanga zanjye.

Bishobora kuba bisobanura ngo: “Uhoberana ubwuzu.”

Cyangwa “icyubahiro.”

Ni ubwoko bw’igisiga.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Imbaraga zabo ni zo mana yabo.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ntituzapfa.”

Abavugwa aha ni Abakaludaya.

Ni akuma bakoresha baroba amafi.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Bakomeza kubangura inkota zabo.”

Cyangwa “utubaho.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Kwizera; imyizerere.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “gishongeshejwe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muri iyi myaka.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Imyambi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutwe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ijosi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkoni ze.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibyo mu nda birigorora.”

Cyangwa “kumungwa.”

Cyangwa “ahantu hirengeye.”

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze