IBARUWA YA KABIRI YANDIKIWE TIMOTEYO
1 Njyewe Pawulo, intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, bihuje n’isezerano ry’ubuzima abantu bazabona nibunga ubumwe na Kristo Yesu,+ 2 ndakwandikiye Timoteyo, mwana wanjye nkunda.+
Nkwifurije ineza ihebuje,* imbabazi n’amahoro biva ku Mana, ari na yo Papa wo mu ijuru, no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.
3 Nshimira Imana, ari yo nkorera umurimo wera mfite umutimanama utancira urubanza, nk’uko ba sogokuruza bayikoreraga. Mpora nkwibuka iyo nsenga ninginga ku manywa na nijoro. 4 Iyo nibutse amarira yawe, bituma nshaka cyane kukubona kugira ngo ngire ibyishimo byinshi. 5 Nibuka ukwizera kuzira uburyarya ufite.+ Nyogokuru wawe Loyisi na mama wawe Enise, ni bo babanje kugira uko kwizera, ariko niringiye ko nawe ugufite.
6 Kubera iyo mpamvu, ndakwibutsa ngo ukomeze kugira umwete mu gihe ukoresha impano y’Imana ufite, ari yo wahawe igihe nakurambikagaho ibiganza.+ 7 Umwuka wera Imana yaduhaye ntutuma tuba ibigwari,+ ahubwo utuma tugira imbaraga,+ urukundo n’ubwenge. 8 Bityo rero, ntugaterwe isoni no guhamya ibyerekeye Umwami wacu,+ cyangwa ngo uterwe isoni n’uko ndi muri gereza bamumpora. Ahubwo nawe wemere kugirirwa nabi+ uzira ubutumwa bwiza, wishingikirije ku mbaraga z’Imana.+ 9 Yaradukijije, iradutoranya ngo tube abera+ bidaturutse ku bikorwa byacu byiza, ahubwo biturutse ku mugambi wayo n’ineza yayo ihebuje.+ Iyo neza twayigaragarijwe binyuze kuri Kristo Yesu kuva kera cyane. 10 Icyakora ubu, iyo neza yarushijeho kugaragara igihe Kristo Yesu+ Umukiza wacu wakuyeho urupfu+ yabonekaga,+ maze binyuze ku butumwa bwiza,+ akaduhishurira uko tuzabona ubuzima no kutangirika.+ 11 Imana yarantoranyije ngo mbe umubwiriza, intumwa n’umwigisha w’ubwo butumwa bwiza.+
12 Ni na cyo gituma ibi byose bingeraho,+ ariko ntibintera isoni+ kuko nzi neza Imana nizeye, kandi niringiye ntashidikanya ko izakomeza kurinda ibyo nayihaye kugeza ku munsi w’urubanza.+ 13 Ujye ukomeza amagambo y’ukuri*+ nakubwiye, ufite ukwizera n’urukundo bitewe n’uko wunze ubumwe na Kristo Yesu. 14 Ibyo byiza wahawe, ujye ukomeza ubirinde binyuze ku mwuka wera twahawe.+
15 Uzi neza ko abantu bose bo mu ntara ya Aziya+ bantereranye, harimo Figelo na Herumojene. 16 Umwami Imana agaragarize impuhwe abo mu rugo rwa Onesiforo,+ kuko yampumurije kenshi kandi ntaterwe isoni n’uko ndi muri gereza, mpambirijwe iminyururu. 17 Ahubwo igihe yazaga i Roma, yanshatse ashyizeho umwete maze arambona. 18 Umwami Yehova* azamugirire imbabazi ku munsi w’urubanza. Nawe ubwawe uzi neza ibikorwa byiza byose yakoreye muri Efeso.
2 Nuko rero mwana wanjye,+ ukomeze kugira imbaraga binyuze ku neza ihebuje* Kristo Yesu yakugaragarije. 2 Ibyo wanyumvanye kandi bikaba byemezwa n’abantu benshi,+ ujye ubyigisha abantu bizerwa, na bo bazuzuza ibisabwa kugira ngo babyigishe abandi. 3 Kubera ko uri umusirikare mwiza+ wa Kristo Yesu, nawe ujye wemera kugirirwa nabi.+ 4 Nta musirikare wivanga mu mirimo idafitanye isano n’umwuga we* agamije kwishakira inyungu, ushobora kwemerwa n’uwamuhaye umurimo w’ubusirikare. 5 Nanone kandi, iyo umuntu ari mu mikino yo kurushanwa, yambikwa ikamba ari uko gusa abikoze akurikije amategeko.+ 6 Umuhinzi ukorana umwete ni we ugomba kubanza kurya ku byo yahinze. 7 Ibi nkubwira ujye uhora ubizirikana. Umwami azatuma usobanukirwa* ibintu byose.
8 Ujye wibuka ko Yesu Kristo yazutse,+ kandi ko yakomokaga kuri Dawidi.+ Ibyo ni byo bihuje n’ubutumwa bwiza mbwiriza.+ 9 Ubwo butumwa bwiza ni bwo butuma mbabazwa kugeza naho mfungwa nkaho ndi umugizi wa nabi.+ Icyakora ijambo ry’Imana ryo nta warihagarika.*+ 10 Ubwo rero, nkomeza kwihanganira ibintu byose ku bw’abatoranyijwe,+ ngo na bo bazabone agakiza bunze ubumwe na Kristo Yesu, kandi bazabone ubuzima bw’iteka. 11 Aya magambo ni ayo kwizerwa: Niba twarapfanye na we, nanone tuzabaho turi kumwe na we.+ 12 Nidukomeza kwihangana, tuzategekana na we turi abami.+ Ariko nitumwihakana, na we azatwihakana.+ 13 Iyo tutabaye indahemuka, Imana yo ikomeza kuba indahemuka, kuko idashobora guhinduka ngo ibe uko itari.
14 Ujye ukomeza kubibutsa ibyo byose, ubagire inama imbere y’Imana, ngo birinde intambara z’amagambo kuko nta cyo zimaze rwose, uretse gutuma abazitega amatwi babura ukwizera.* 15 Ukore uko ushoboye kose kugira ngo ugaragaze ko uri umukozi w’Imana wemewe, udakwiriye guterwa isoni n’umurimo yakoze, kandi uzi gukoresha neza ijambo ry’ukuri.+ 16 Ujye wamaganira kure amagambo adafite icyo amaze, atesha agaciro ibintu byera,+ kuko abayavuga bazagenda barushaho kutubaha Imana. 17 Amagambo yabo azakwirakwira nk’uko igisebe* kigenda gikwirakwira ku mubiri. Bamwe mu bavuga ayo magambo ni Humenayo na Fileto.+ 18 Abo bantu baratandukiriye bareka ukuri, bavuga ko umuzuko wamaze kubaho,+ kandi batumye abantu bamwe batakaza ukwizera. 19 Nubwo bimeze bityo ariko, fondasiyo Imana yashyizeho, iracyakomeye. Yanditseho ngo: “Yehova* azi abe,”+ kandi ngo: “Umuntu wese wizera izina rya Yehova+ nareke gukora ibikorwa bibi.” Ayo magambo yanditseho, ameze nk’ikimenyetso kidasibangana.
20 Ubundi mu nzu nini ntihabamo ibikoresho bya zahabu n’ifeza gusa, ahubwo nanone habamo ibikozwe mu giti no mu ibumba, kandi bimwe bikoreshwa imirimo y’icyubahiro, ibindi bigakoreshwa imirimo isuzuguritse. 21 Ubwo rero umuntu niyitandukanya n’abantu bameze nk’ibyo bikoresho bikoreshwa imirimo isuzuguritse, azaba igikoresho gikoreshwa imirimo yiyubashye, cyejejwe, gifitiye nyiracyo akamaro kandi cyateguriwe gukoreshwa imirimo myiza yose. 22 Nuko rero, ujye ugendera kure irari rya gisore, ahubwo uharanire gukiranuka, kwizera, urukundo n’amahoro, ufatanyije n’abizera izina ry’Umwami bafite umutima ucyeye.
23 Nanone kandi, ujye wirinda impaka zishingiye ku bujiji,+ kuko uzi ko ziteza amakimbirane. 24 Ujye wibuka ko umugaragu w’Umwami atagomba kujya impaka. Ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose,+ ashoboye kwigisha kandi akamenya kwifata igihe hari umukoreye ikintu kibi.+ 25 Nanone yigishanya ubugwaneza abamurwanya,+ kugira ngo ahari wenda Imana itume bihana* bagire ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,+ 26 maze bongere kugira ubwenge bave mu mutego wa Satani, kuko yabifatiye ngo abakoreshe ibyo ashaka.+
3 Ariko umenye ko mu minsi y’imperuka+ hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira. 2 Abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, kandi ari abahemu. 3 Bazaba badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, kandi badakunda ibyiza. 4 Bazaba bagambana, ari ibyigenge, bibona, kandi bakunda ibinezeza aho gukunda Imana. 5 Nanone bazaba bigira nk’abakorera Imana ariko mu by’ukuri badakora ibiyishimisha.+ Abantu nk’abo uzajye ubirinda. 6 Muri abo bantu, hazaba harimo abagabo bajya mu ngo z’abandi bakigarurira abagore batagira umutima bakabashuka. Abo bagore baba ari abanyabyaha kandi baratwawe n’irari ry’umubiri. 7 Abantu nk’abo bahora biga ariko ntibajya bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.
8 Abo bantu barwanya ukuri nk’uko Yane na Yambure barwanyije Mose. Ni abantu badatekereza neza, kandi rwose Imana ntibemera, kuko baba batagikurikiza inyigisho z’Abakristo. 9 Icyakora, ibyo nta ho bizabageza, kuko ubujiji* bwabo buzagaragarira bose, kimwe n’uko ubwa Yane na Yambure bwagaragaye.+ 10 Ariko wowe wakurikije neza inyigisho zanjye, imibereho yanjye,+ intego zanjye, ukwizera kwanjye, kwihangana kwanjye, urukundo rwanjye no kudacogora kwanjye. 11 Nanone uzi neza ukuntu natotejwe n’imibabaro nahuye na yo, urugero nk’iyo nahuye na yo igihe nari muri Antiyokiya,+ muri Ikoniyo+ n’i Lusitira.+ Nyamara Umwami yaramfashije muri ibyo bigeragezo byose.*+ 12 Mu by’ukuri, abantu bose bifuza kubaho bariyeguriye Imana kandi bunze ubumwe na Kristo Yesu, na bo bazatotezwa.+ 13 Ariko abantu babi n’indyarya bazagenda barushaho kuba babi. Bazaba bayobya abandi kandi na bo hari abazabayobya.+
14 Ariko wowe, ujye ukomeza gukurikiza ibyo wize kandi ukemera ko ari ukuri+ kuko uzi ababikwigishije. 15 Nanone uzi ko kuva ukiri umwana+ wari uzi ibyanditswe byera,+ bishobora gutuma ugira ubwenge bwo kuguhesha agakiza binyuze ku kwizera Kristo Yesu.+ 16 Ibyanditswe byera byose byaturutse ku Mana,*+ kandi bifite akamaro ko kwigisha umuntu,+ kumucyaha, kumukosora,* no gutuma ahinduka agakora ibyiza.*+ 17 Ibyo bituma umuntu ukorera Imana yuzuza ibisabwa byose, kandi akagira ibikenewe byose kugira ngo akore umurimo mwiza wose.
4 Ndi kuguhera aya mabwiriza imbere y’Imana n’imbere ya Kristo Yesu, ari we uzacira urubanza+ abazima n’abapfuye,+ igihe azagaragara+ n’igihe azaba ari Umwami mu bwami bwe.+ 2 Ujye ubwiriza ijambo ry’Imana,+ ubikore uzirikana ko ibintu byihutirwa, haba mu gihe cyiza no mu gihe kigoye, ucyahe,+ uhane, utange inama, wihangana cyane kandi ugaragaza ubuhanga bwo kwigisha.+ 3 Hari igihe abantu batazihanganira inyigisho z’ukuri,*+ ahubwo bakurikize ibyifuzo byabo. Bazishakira abigisha bababwira ibyo amatwi yabo ashaka kumva.+ 4 Bazafunga amatwi yabo kugira ngo batumva ukuri, ahubwo bashishikazwe n’inkuru z’ibinyoma. 5 Ariko wowe, ujye ukomeza kugira ubwenge muri byose, wemere kugirirwa nabi,+ ukore umurimo w’umubwirizabutumwa, ukorere Imana ubigiranye umwete.*+
6 Ubu ndasukwa nk’ituro rya divayi,+ kandi igihe cyanjye cyo gupfa+ kiregereje. 7 Narwanye intambara nziza.+ Narangije isiganwa,+ kandi nakurikije inyigisho ziranga Abakristo mu budahemuka. 8 Guhera ubu, mbikiwe ikamba ryo gukiranuka,+ iryo Umwami akaba n’umucamanza ukiranuka+ azampa ku munsi w’urubanza, ngo ribe igihembo.+ Icyo gihembo si njye njyenyine uzagihabwa, ahubwo n’abandi bose bifuza kuzamubona igihe azaba aje, bazagihabwa.
9 Ndakwinginze, uzakore uko ushoboye ungereho bidatinze, 10 kuko Dema+ yantaye bitewe n’uko yakunze iyi si* akigira i Tesalonike. Kirisensi yagiye i Galatiya, naho Tito ajya i Dalumatiya. 11 Luka ni we wenyine turi kumwe. Igihe uzaba uje, uzazane na Mariko kuko amfasha cyane mu murimo. 12 Tukiko+ we namwohereje muri Efeso. 13 Nanone uzanzanire umwenda nasize i Tirowa kwa Karupo, hamwe n’imizingo, cyane cyane iy’impu.
14 Alegizanderi ucura imiringa yangiriye nabi inshuro nyinshi. Yehova* azamwishyure ibihwanye n’ibyo yakoze.+ 15 Nawe ujye umwirinda kuko yarwanyije bikabije ubutumwa bwacu.
16 Igihe naburanaga bwa mbere, nta n’umwe waje kunshyigikira, ahubwo bose barantereranye. Icyakora ntibazabibazwe. 17 Ariko Umwami yambaye hafi ampa imbaraga nyinshi kugira ngo binyuze kuri njye, umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ukorwe mu buryo bwuzuye kandi abantu bo mu bihugu byose babwumve.+ Nanone Umwami yankijije intare.+ 18 Niringiye ko azankiza n’ibindi bibi byose, maze akanjyana mu Bwami bwe bwo mu ijuru.+ Nahabwe icyubahiro iteka ryose. Amen.*
19 Munsuhurize Purisikila na Akwila+ n’abantu bo kwa Onesiforo.+
20 Erasito+ yagumye i Korinto, ariko Tirofimo+ we namusize i Mileto arwaye. 21 Uzakore uko ushoboye kose ungereho amezi y’imbeho ataratangira.
Ewubulo aragusuhuza, kandi Pudensi, Lino, Kalawudiya n’abavandimwe bose na bo baragusuhuza.
22 Nsenga nsaba ko wakomeza kugira imitekerereze ihuje n’uko Umwami abishaka. Umwami akomeze kukugaragariza ineza ye ihebuje.*
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “amagambo mazima; amagambo afite akamaro.”
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imirimo y’ubucuruzi.” Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibikorwa bye bya buri munsi.”
Cyangwa “ugira ubushishozi.”
Cyangwa “nta wariburizamo; ntiriboshywe.”
Cyangwa “barimbuka.”
Cyangwa “igisebe cy’umufunzo.”
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “bisubiraho.”
Cyangwa “ubupfapfa.”
Cyangwa “yarabinkijije byose.”
Cyangwa “byahumetswe n’Imana.” Ni ukuvuga ko byanditswe binyuze ku mbaraga z’umwuka wera.
Cyangwa “kumufasha gushyira ibintu mu buryo.”
Cyangwa “bikamuhanira gukiranuka.”
Cyangwa “inyigisho nzima; inyigisho zifite akamaro.”
Cyangwa “usohoze umurimo wawe mu buryo bwuzuye.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “bibe bityo.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”