ISOMO RYA 3
Ni mu buhe buryo ukuri ko muri Bibiliya kongeye kuvumburwa?
Abigishwa ba Bibiliya, mu myaka ya 1870
Igazeti ya mbere y’Umunara w’Umurinzi, yasohotse mu wa 1879
Umunara w’Umurinzi muri iki gihe
Bibiliya yari yarahanuye ko nyuma y’urupfu rwa Kristo, mu Bakristo ba mbere hari kuzadukamo abigisha b’ibinyoma, bakagoreka inyigisho z’ukuri ko muri Bibiliya (Ibyakozwe 20:29, 30). Kandi koko, uko ni ko byagenze nyuma y’igihe. Abo bantu bavanze inyigisho za Yesu n’imyizerere ya gipagani, maze bahinduka abantu biyita Abakristo ariko mu by’ukuri atari bo (2 Timoteyo 4:3, 4). None se muri iki gihe, ni iki cyatwemeza ko dusobanukiwe neza icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Igihe cyarageze Yehova ahishura ukuri. Yari yarahanuye ko mu ‘gihe cy’imperuka ubumenyi nyakuri bwari kuzagwira’ (Daniyeli 12:4). Mu mwaka wa 1870, hari itsinda ry’abantu bake bari bafite inyota y’ukuri batahuye ko inyigisho z’ibanze zo mu madini menshi zidahuje n’Ibyanditswe. Ni bwo batangiye gushakisha uko basobanukirwa icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha, kandi Yehova yarabafashije babigeraho.
Abantu b’imitima itaryarya bize Bibiliya babyitondeye. Abo bigishwa ba Bibiliya batubanjirije barangwaga n’ishyaka, bakoresheje uburyo bwo kwiga Bibiliya natwe tugikoresha muri iki gihe. Bafataga ingingo imwe yo muri Bibiliya bakayunguranaho ibitekerezo, nyuma bagafata indi. Iyo babaga bageze ku murongo wo muri Bibiliya ugoye kuwusobanukirwa, bashakaga indi mirongo iwusobanura. Iyo bageraga ku mwanzuro uhuje neza n’Ibyanditswe, barawandikaga. Kubera ko barekaga Bibiliya ikisobanura yo ubwayo, bavumbuye ukuri ku byerekeye izina ry’Imana, Ubwami bwayo, umugambi Imana ifitiye isi n’abantu, uko bigenda iyo umuntu apfuye n’ibyiringiro by’umuzuko. Ubwo bushakashatsi bakoze bwatumye bava mu bubata bw’inyigisho n’imigenzo bidahuje na Bibiliya.—Yohana 8:31, 32.
Mu mwaka wa 1879, abigishwa ba Bibiliya babonye ko igihe kigeze ngo bamenyekanishe uko kuri hirya no hino ku isi. Muri uwo mwaka ni bwo batangiye kwandika igazeti na n’ubu tucyandika, yitwa Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova. Ubu tumenyesha ukuri ko muri Bibiliya abantu bari mu bihugu 240, bavuga indimi zisaga 900. Nta kindi gihe ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya bwigeze bugera ku bantu benshi bene ako kageni!
Ni ikihe kintu cyabaye ku nyigisho zo muri Bibiliya, nyuma y’urupfu rwa Kristo?
Ni iki cyadufashije kongera kuvumbura ukuri ko mu Ijambo ry’Imana?