Icyo wakora kugira ngo aya masomo ya Bibiliya azakugirire akamaro
Banza usuzume iyi ncamake hanyuma urebe VIDEWO.
AGACE KA MBERE K’ISOMO
Mu gihe utegura isomo, jya usoma agace ka mbere karyo. Ibibazo biri mu nyuguti zitsindagiye (A) n’imirongo yo muri Bibiliya (B) bisobanura ibintu by’ingenzi. Zirikana ko hari imirongo yanditseho ngo “soma.”
AGACE KA KABIRI
Amagambo abanza (C) ari munsi y’ahavuga ngo “Ibindi wamenya” asobanura ibiba bigiye gukurikiraho. Imitwe mito (D) iba igaragaza ibitekerezo by’ingenzi. Igihe uzaba uri kumwe n’ukwigisha Bibiliya, ujye usoma imirongo irimo, usubize ibibazo bihari, urebe na za videwo.
VIDEWO ziri kumwe n’amasomo zizagufasha kurushaho gusobanukirwa ayo masomo. Zimwe muri zo zivuga inkuru z’ibyabaye. Izindi zivuga abantu n’ibintu bitabayeho, ariko bishobora kubaho.
Nanone ujye ureba amafoto n’amagambo biri kumwe (E), kandi utekereze uko wasubiza ibibazo biri munsi y’ahanditse ngo “Uko bamwe babyumva” (F).
AGACE KA NYUMA
Incamake n’Ibibazo by’isubiramo (G) ni byo bisoza isomo. Andika itariki urangirijeho isomo. Ahanditse ngo “Icyo wakora” (H) hakubwira icyo wakora ngo usobanukirwe neza ibyo wiga cyangwa uko wabikurikiza. Ahavuga ngo “Ahandi wabona ibisobanuro” (I) hari ibindi bintu wasoma cyangwa videwo wareba.
Ibirimo
|
Igice cya 2 |
Igice cya 3 |
Igice cya 4 |
Ibisobanuro |
Uko washaka imirongo yo muri Bibiliya
Bibiliya igizwe n’ibitabo bito 66. Igabanyijemo ibice bibiri: Ibyanditswe by’Igiheburayo n’Icyarameyi (“Isezerano rya Kera”) n’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo (“Isezerano Rishya”).
Muri aya masomo, umurongo w’Ibyanditswe ugaragazwa n’izina ry’igitabo cyo muri Bibiliya (A), rigakurikirwa n’igice (B) n’umurongo umwe cyangwa myinshi (C).
Urugero, Yohana 17:3 bisobanura igitabo cya Yohana, igice cya 17, umurongo wa 3.