ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • fg 12 ibibazo 1-5
  • Wakora iki ngo wegere Imana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Wakora iki ngo wegere Imana?
  • Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
fg 12 ibibazo 1-5

ISOMO RYA 12

Wakora iki ngo wegere Imana?

1. Ese Imana yumva amasengesho yose?

Umuntu urimo asenga Imana

Yehova atumirira abantu b’ingeri zose kumwegera binyuze mu isengesho (Zaburi 65:2). Ariko kandi, ntiyumva cyangwa ngo yemere amasengesho yose. Urugero, amasengesho y’umugabo ufata nabi umugore we ashobora kutayumva (1 Petero 3:7). Nanone igihe Abisirayeli binangiraga bagakomeza gukora ibibi, Imana yanze kumva amasengesho yabo. Mu by’ukuri isengesho ni impano ihebuje Imana yaduhaye. Icyakora, iyo abantu bakoze ibyaha bikomeye bihannye, Imana yumva amasengesho yabo.​—Soma muri Yesaya 1:15; 55:7.

Reba videwo ivuga ngo: “Ese Imana yumva amasengesho yose?”

2. Twagombye gusenga dute?

Isengesho ni kimwe mu bigize gahunda yo kuyoboka Imana, bityo Yehova, Umuremyi wacu, ni we wenyine twagombye gusenga (Matayo 4:10; 6:9). Nanone kubera ko tudatunganye, twagombye gusenga mu izina rya Yesu kuko yadupfiriye kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu (Yohana 14:6). Yehova ntashaka ko tumusenga dusubiramo amasengesho twafashe mu mutwe cyangwa yanditse, ahubwo ashaka ko tumusenga tubivanye ku mutima.​—Soma muri Matayo 6:7; Abafilipi 4:6, 7.

Umuremyi wacu ashobora no kumva amasengesho avuzwe bucece (1 Samweli 1:12, 13). Ashaka ko tumusenga buri gihe, urugero nko mu gitondo cyangwa nijoro, mu gihe tugiye kurya ndetse no mu gihe duhanganye n’ibibazo.​—Soma muri Zaburi 55:22; Matayo 15:36.

3. Kuki Abakristo bateranira hamwe?

Abantu basoma Bibiliya mu materaniro

Kwegera Imana ntibyoroshye kuko tubana n’abantu batayizera kandi batemera isezerano ryayo ry’uko hazabaho isi irangwa n’amahoro (2 Timoteyo 3:1, 4; 2 Petero 3:3, 13). Ni yo mpamvu tuba dukeneye guteranira hamwe n’abo duhuje ukwizera, kandi na bo baba badukeneye.​—Soma mu Baheburayo 10:24, 25.

Nugirana ubucuti n’abantu bakunda Imana bizagufasha kuyegera. Amateraniro y’Abahamya ba Yehova atuma duterwa inkunga n’ukwizera kwa bagenzi bacu.​—Soma mu Baroma 1:11, 12.

4. Wakora iki ngo wegere Imana?

Umugabo asoma Ijambo ry’Imana mu gihe cy’akaruhuko

Ushobora kwegera Yehova ufata umwanya wo gutekereza ku byo wiga mu Ijambo rye. Jya utekereza ku mirimo ye, inama ze n’amasezerano ye. Gusenga no gufata umwanya wo gutekereza, bituma turushaho guha agaciro urukundo rw’Imana n’ubwenge bwayo.​—Soma muri Yosuwa 1:8; Zaburi 1:1-3.

Niwizera Imana kandi ukayiringira, ni bwo uzashobora kuyegera. Icyakora, ukwizera ni nk’ikinyabuzima gikeneye kugaburirwa. Ugomba gukomeza kubaka ukwizera kwawe buri gihe, usuzuma aho gushingiye.​—Soma muri Matayo 4:4; Abaheburayo 11:1, 6.

5. Kwegera Imana bizakugirira akahe kamaro?

Yehova yita ku bamukunda. Ashobora kubarinda ikintu cyose gishobora gutuma batakaza ukwizera kwabo n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (Zaburi 91:1, 2, 7-10). Aduha umuburo wo kwirinda ibyashyira ubuzima bwacu mu kaga cyangwa bikatuvutsa ibyishimo. Yehova atwereka icyo twakora kugira ngo tugire imibereho myiza.​—Soma muri Zaburi 73:27, 28; Yakobo 4:4, 8.

Incuti zisabana

Ku bindi bisobanuro, reba igice cya 17 mu gitabo Ni iki Bibiliya itwigisha?

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze