Ku wa Gatanu
“Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga”—Matayo 4:10
Mbere ya saa sita
8:20 Videwo y’umuzika wihariye
8:30 Indirimbo ya 74 n’isengesho
8:40 DISIKURU ITANGWA N’UHAGARARIYE IKORANIRO: Gukorera Imana mu buryo yemera bisobanura iki? (Yesaya 48:17; Malaki 3:16)
9:10 FILIMI ISHINGIYE KURI BIBILIYA:
Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu: Icyiciro cya 2
“Uyu ni Umwana wanjye”—Igice cya 1 (Matayo 3:1–4:11; Mariko 1:12, 13; Luka 3:1–4:7; Yohana 1:7, 8)
9:40 Indirimbo ya 122 n’amatangazo
9:50 DISIKURU Z’URUHEREREKANE: Ubuhanuzi bwasohoye buvuga ibirebana na Mesiya—Igice cya 1
• Yari kwemerwa n’Imana (Zaburi 2:7; Matayo 3:16, 17; Ibyakozwe 13:33, 34)
• Yari gukomoka ku Mwami Dawidi (2 Samweli 7:12, 13; Matayo 1:1, 2, 6)
• Yari gusukwaho umwuka wera akaba “Mesiya Umuyobozi” (Daniyeli 9:25; Luka 3:1, 2, 21-23)
10:45 Ni nde mu by’ukuri utegeka isi? (Mariko 12:17; Luka 4:5-8; Yohana 18:36)
11:15 Indirimbo ya 22 n’ikiruhuko
Nyuma ya saa sita
1:35 Videwo y’umuzika wihariye
12:45 Indirimbo ya 121
12:50 DISIKURU Z’URUHEREREKANE: Jya wigana uko Yesu yashubije Satani
• Wemera ko Ijambo ry’Imana riguha imbaraga (Matayo 4:1-4)
• Wirinda kugerageza Yehova (Matayo 4:5-7)
• Ukorera Yehova wenyine (Matayo 4:10; Luka 4:5-7)
• Ushyigikira ukuri (1 Petero 3:15)
1:50 Indirimbo ya 97 n’amatangazo
2:00 DISIKURU Z’URUHEREREKANE: Amasomo tuvana ku karere Yesu yabayemo
• Ubutayu bw’i Yudaya (Matayo 3:1-4; Luka 4:1)
• Ikibaya cya Yorodani (Matayo 3:13-15; Yohana 1:27, 30)
• Yerusalemu (Matayo 23:37, 38)
• Samariya (Yohana 4:7-9, 40-42)
• Galilaya (Matayo 13:54-57)
• Foyinike (Luka 4:25, 26)
• Siriya (Luka 4:27)
3:10 Iyo Yesu akwitegereje ni iki akubonamo? (Yohana 2:25)
3:45 Indirimbo ya 34 n’isengesho risoza