ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • CO-pgm25
  • Ibyo wakenera kumenya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyo wakenera kumenya
  • 2025 Porogaramu y’ikoraniro ry’iminsi itatu
  • Ibisa na byo
  • Ibyo wakenera kumenya
    2024 Porogaramu y’ikoraniro ry’iminsi itatu
  • Ibyo wakenera kumenya
    2020 Porogaramu y’ikoraniro ry’iminsi itatu
  • Ibyo wakenera kumenya
    2019 Porogaramu y’ikoraniro ry’iminsi itatu
  • Ibyo wakenera kumenya
    2021 Porogaramu y’Ikoraniro ry’iminsi itatu
Reba ibindi
2025 Porogaramu y’ikoraniro ry’iminsi itatu
CO-pgm25

Ibyo wakenera kumenya

ABASHINZWE KWAKIRA ABANTU Abashinzwe kwakira abantu bashyiriweho kugufasha. Jya ufatanya na bo wumvira amabwiriza baguha ahereranye n’aho guhagarika imodoka, aho abantu banyura, gufata imyanya n’ibindi.

UMUBATIZO Imyanya y’abitegura kubatizwa izaba iri imbere ya puratifomu, keretse niba hari ukundi byateganyijwe. Abiteguye kubatizwa bagomba kuba bicaye hamwe mu myanya yabateganyirijwe, mbere y’uko disikuru y’umubatizo yo ku wa Gatandatu mbere ya saa sita itangira. Buri wese agomba kuzaza yitwaje igitambaro cy’amazi n’imyambaro ikwiriye azajyana mu mazi.

IMPANO Hakoreshejwe amafaranga menshi kugira ngo haboneke imyanya ikwiriye yo kwicaramo, indangururamajwi, ibikoresho byo kwerekana videwo hamwe n’indi mirimo myinshi yakozwe kugira ngo duterane iri koraniro twishimye kandi turusheho kwegera Yehova. Impano mutanga ku bushake zigira uruhare mu kwishyura ayo mafaranga kandi zigashyigikira umurimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose. Kugira ngo biborohere, hari udusanduku tw’impano twanditseho amagambo agaragara neza twashyizwe mu mpande zose. Nanone mushobora gutanga impano mukoresheje urubuga rwa donate.jw.org. Impano zose zirishimirwa cyane kandi Inteko Nyobozi ibashimiye inkunga mutangana umutima mwiza mushyigikira inyungu z’Ubwami.

UBUFASHA BW’IBANZE Zirikana ko ubufasha bw’ibanze bwo kuvura butangwa igihe byihutirwa gusa.

IBYATAKAYE N’IBYATORAGUWE Ibyatakaye byose bigomba gushyikirizwa Urwego Rushinzwe Ibyatakaye n’Ibyatoraguwe. Niba hari icyo wataye, gana abashinzwe urwo rwego maze ubibamenyeshe. Abana baburanye n’ababyeyi babo bagomba gushyikirizwa urwo rwego. Icyakora, muzirikane ko urwo rwego rudashinzwe kurera abana. Musabwe kwita ku bana banyu kandi mukagumana na bo.

IMYANYA YO KWICARAMO Jya uzirikana abandi. Wibuke ko abo ushobora gufatira imyanya ari abo mu muryango wawe, abo mwazanye mu modoka, abo mubana mu rugo cyangwa abo wigisha Bibiliya. Ntukagire ibintu urambika mu myanya yo kwicaramo kandi utayifashe.

ABITANGIRA GUKORA IMIRIMO Niba wifuza gufasha mu mirimo ikorerwa aho ikoraniro ribera, bimenyeshe abavandimwe bo mu Rwego Rushinzwe Abitangiye Gukora Imirimo n’Urwego Rushinzwe Amakuru, bakwereke aho ubufasha bukenewe.

Ryateguwe n’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova

© 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze