Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Yehova ni inshuti yacu iturutira izindi. Natwe twishimira kuba inshuti ze kandi twifuza kumumenya neza. Kumenya umuntu neza bisaba igihe. Ubwo rero, natwe tugomba gushaka igihe kugira ngo turusheho kumenya Yehova neza. None se ko duhora duhuze, twavana he igihe cyo gukora ibintu byadufasha kuba inshuti za Yehova, kandi se ibyo bidufitiye akahe kamaro?