Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Nubwo Timoteyo yari umubwiriza w’umuhanga, Pawulo yamuteye inkunga yo gukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Timoteyo yumviye iyo nama kandi byatumye akora byinshi mu murimo wa Yehova, arushaho no gufasha abavandimwe na bashiki bacu. Ese nawe wifuza kwigana Timoteyo, ugakora byinshi mu murimo wa Yehova kandi ukarushaho gufasha abavandimwe na bashiki bacu? Nta gushidikanya ko ubyifuza. None se ni izihe ntego zagufasha kubigeraho? Ni iki cyagufasha kwishyiriraho izo ntego no kuzigeraho?