Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Kugira ubwoba si ko buri gihe biba ari bibi, kuko bishobora kuturinda gukora ibintu byaduteza akaga. Icyakora, hari igihe kutabugira bitugirira akamaro. Kubera iki? Kubera ko Satani ashobora gutuma tugira ubwoba, maze tugafata imyanzuro mibi. Ubwo rero, tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo twirinde ubwo bwoba bwatuma tugwa mu mutego wa Satani. Ni iki cyadufasha? Nk’uko turi bubibone muri iki gice, iyo twizeye tudashidikanya ko Yehova ari kumwe natwe kandi ko adukunda, bituma tutagira ubwoba bwo gukora ibikwiriye.