Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Iyo bavuze umuntu wahanganye n’ibigeragezo bikaze, akenshi duhita dutekereza Yobu. Ibyabaye kuri uwo mugabo w’indahemuka bitwigisha iki? Bitwigisha ko Satani adashobora kutubuza gukomeza gukorera Yehova. Nanone bitwigisha ko buri gihe Yehova aba azi ibibazo duhanganye na byo. Ikindi kandi, nk’uko Yehova yakuyeho ibibazo Yobu yari ahanganye na byo, ni na ko azakuraho imibabaro yacu yose. Niba tugaragaza mu bikorwa byacu ko ibyo tubyemera, tuzaba ‘twiringira Yehova’ by’ukuri.