Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Muri iki gihe, kubona abantu bakiranuka cyangwa bakora ibyo Yehova ashaka ntibyoroshye. Icyakora hari abagerageza, kandi nawe uri umwe muri bo. Ugerageza gukora ibyo Yehova ashaka kubera ko umukunda, kandi na we akaba akunda umuco wo gukiranuka. Ni iki cyadufasha gukunda uwo muco? Muri iki gice, turi burebe icyo gukiranuka bisobanura n’ukuntu gukunda uwo muco bitugirira akamaro. Nanone turi burebe icyo twakora kugira ngo turusheho kuwukunda.