Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Hari igihe abasaza b’itorero bacira imanza abantu bakoze ibyaha bikomeye, kugira ngo barebe ko bicuza by’ukuri (1 Kor 5:11; 6:5; Yak 5:14, 15). Icyakora bicisha bugufi, bakibuka ko badashobora kureba ibiri mu mitima y’abandi, kandi ko iyo nshingano yo guca imanza ari Yehova wayibahaye. (Gereranya na 2 Ibyo ku Ngoma 19:6.) Ni yo mpamvu bigana Yehova bagashyira mu gaciro, bakagira imbabazi kandi bagakurikiza ubutabera.