Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bagenzi be inama yo kwirinda kwishushanya n’iyi si. Iyo nama iratureba cyane muri iki gihe. Tugomba kuba maso kugira ngo twirinde gukora ibintu nk’ibyo abo muri iyi si bakora, cyangwa ngo tugire imitekerereze nk’iyabo. Ubwo rero, tugomba guhora tugenzura ibitekerezo byacu, kugira ngo turebe niba bihuje n’ibyo Imana ishaka. Ibyo ni byo turi bwige muri iki gice.