Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Ku wa Kabiri tariki ya 4 Mata 2023, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi, bazibuka urupfu rwa Yesu Kristo. Abenshi muri bo, bazaba barwizihije ku nshuro ya mbere. Abandi ni abaretse gukorera Yehova, bazaba bamaze imyaka myinshi bataza mu Rwibutso. Hari n’abandi bazaba bari mu mimerere igoye, ariko bagakora uko bashoboye kugira ngo barwizihize. Uko imimerere uzaba urimo izaba imeze kose, Yehova azishima nukora uko ushoboye ngo wizihize Urwibutso.