Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Yehova yavuze mu buryo bw’ikigereranyo ko inzira Abisirayeli bari kunyuramo bava i Babuloni basubira mu gihugu cyabo, ari “Inzira yo Kwera.” Ese no muri iki gihe, Yehova yatunganyirije abagaragu be inzira banyuramo? Yego rwose! Kuva mu mwaka wa 1919, abantu benshi cyane bavuye muri Babuloni Ikomeye, maze batangira kugendera mu ‘Nzira yo Kwera.’ Twese tugomba gukomeza kugendera muri iyo nzira kugeza aho izarangirira.