Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Dore impamvu eshatu zishobora kuba zaratumye Daniyeli yanga kurya bimwe mu byokurya by’Abanyababuloni: (1) Inyama zishobora kuba zari iz’amatungo Abisirayeli batari bemerewe kurya (Guteg 14:7, 8). (2) Inyama zishobora kuba zarabaga zirimo amaraso (Lewi 17:10-12). (3) Umuntu waryaga ibyo byokurya, yashoboraga kugaragara nk’aho asenga imana z’ikinyoma.—Gereranya no mu Balewi 7:15 no mu 1 Abakorinto 10:18, 21, 22.