Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Nubwo Ibyanditswe by’Igiheburayo bidakoresha amagambo “gukura mu buryo bw’umwuka” cyangwa “kudakura,” harimo imvugo zerekeza kuri ayo magambo. Urugero, igitabo cy’Imigani gishyira itandukaniro hagati y’umuntu ukiri muto kandi utaraba inararibonye, n’umuntu uzi ubwenge kandi ufite ubushishozi.—Imig. 1:4, 5.