Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Amavanjiri n’ibindi bitabo byo muri Bibiliya bigaragaza ko Yesu amaze kuzuka yabonekeye n’abandi bantu. Urugero, yabonekeye Mariya Magadalena (Yoh. 20:11-18), abandi bagore (Mat. 28:8-10; Luka 24:8-11), abigishwa 2 (Luka 24:13-15), Petero (Luka 24:34), intumwa, ukuyemo Tomasi (Yoh. 20:19-24), intumwa, harimo na Tomasi (Yoh. 20:26), abigishwa 7 (Yoh. 21:1, 2), abigishwa barenga 500 (Mat. 28:16; 1 Kor. 15:6), umuvandimwe we Yakobo (1 Kor. 15:7), intumwa zose (Ibyak. 1:4) n’intumwa igihe zari hafi y’i Betaniya (Luka 24:50-52). Birashoboka ko hari n’izindi nshuro ariko zitavuzwe muri Bibiliya.—Yoh. 21:25.