Ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama
Mu ngingo zanjye mbona irindi tegeko rirwanya itegeko ryo mu bwenge bwanjye, rinjyana ndi imbohe rikanshyikiriza itegeko ry’icyaha riri mu ngingo zanjye.—Rom. 7:23.
Niba ujya wumva ucitse intege bitewe n’uko hari igihe wumva wifuza gukora ibibi, gutekereza ku byo wasezeranyije Yehova igihe wamwiyeguriraga, bizatuma urushaho kwiyemeza gutsinda ibyo bishuko. Bizagufasha bite? Kwiyegurira Yehova bisaba ko umuntu yiyanga. Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko uzanga gukora ibintu wifuza, niba ubona ko byababaza Yehova (Mat. 16:24). Ubwo rero igihe uzaba uhuye n’ibishuko, ntuzibaza icyo ukwiriye gukora. Kubera iki? Ni ukubera ko uzaba wariyemeje mbere y’igihe icyo ugomba gukora, ni ukuvuga kubera Yehova indahemuka. Mu yandi magambo, uzaba wariyemeje gushimisha Yehova muri byose. Twavuga ko icyo gihe uzaba umeze nka Yobu. Nubwo yahuye n’ibigeragezo bikomeye, yaravuze ati: “Sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”—Yobu 27:5. w24.03 10:6-7
Ku wa Kane, tariki ya 28 Kanama
Yehova aba hafi y’abamwambaza bose; aba hafi y’abamwambaza mu kuri bose.—Zab. 145:18.
Yehova “Imana y’urukundo” ari kumwe natwe (2 Kor. 13:11). Yita kuri buri wese muri twe. Twizeye ko ‘azatugotesha ineza ye yuje urukundo’ cyangwa urukundo rwe rudahemuka (Zab. 32:10). Uko dutekereza cyane ukuntu yatugaragarije urukundo, ni ko turushaho kubona ko atwitaho kandi tukarushaho kuba incuti ze. Dushobora kumusenga maze tukamubwira ko dukeneye ko yadufasha kubona ko adukunda. Nanone dushobora kumubwira ibiduhangayikishije byose, twiringiye ko atwumva kandi ko yiteguye kudufasha (Zab. 145:19). Nk’uko iyo hakonje ukegera umuriro wumva uguwe neza, ni na ko kwibonera ukuntu Yehova atugaragariza urukundo bidushimisha, bigatuma twumva tumerewe neza. Urukundo Yehova adukunda rurakomeye cyane kandi rurangwa n’ineza. Ubwo rero, jya wemera Yehova arukugaragarize mu buzima bwawe bwose. Twese tujye tumushimira urwo rukundo atugaragariza, maze buri wese avuge ati: “Nkunda Yehova”!—Zab. 116:1. w24.01 4:19-20
Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama
Nabamenyesheje izina ryawe.—Yoh. 17:26.
Yesu yakoze ibirenze kubwira abantu izina rya Yehova. Abayahudi Yesu yigishaga bari basanzwe bazi izina ry’Imana. Ariko Yesu “ni we wasobanuye ibyayo” (Yoh. 1:17, 18). Urugero, Ibyanditswe by’Igiheburayo bigaragaza ko Yehova ari Imana igira imbabazi n’impuhwe (Kuva 34:5-7). Yesu yasobanuye neza uko kuri kurusha undi muntu uwo ari we wese, igihe yacaga umugani w’umwana w’ikirara na papa we. Iyo dusomye ukuntu uwo mubyeyi yabonye umwana we wari warihannye “akiri kure,” ukuntu yaje amusanga akamuhobera, kandi akamubabarira abikuye ku mutima, bitwereka neza imbabazi za Yehova n’impuhwe ze (Luka 15:11-32). Yesu yafashije abantu gusobanukirwa neza imico ya Yehova. w24.02 6:8-9