ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
Itangazo
Ururimi rushya ruboneka: Romany (Meçkar)
  • Uyu munsi

Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri

Yehova aramira abagwa bose, kandi yunamura abahetamye bose.​—Zab. 145:14.

Hari igihe ushobora gukora uko ushoboye ngo ugere ku ntego yawe kandi ukaba unabyifuza, ariko hakagira ikintu gituma kuyigeraho bikugora. Urugero, “ibihe n’ibigwirira abantu,” bishobora gutuma utabona umwanya uhagije wo gukora ibyo wifuzaga gukora, ngo ugere ku ntego yawe (Umubw. 9:11). Hari n’igihe uhura n’ikibazo gikomeye kikaguca intege, ku buryo wumva nta kabaraga usigaranye ko kugira icyo ukora (Imig. 24:10). Nanone kubera ko tudatunganye, dushobora gukora amakosa bigatuma kugera ku ntego yacu bitugora (Rom. 7:23). Hari n’igihe ushobora kumva unaniwe (Mat. 26:43). None se wakora iki mu gihe uhuye n’ibintu bituma kugera ku ntego yawe bikugora? Niba hari ikintu kibayeho kigatuma kugera ku ntego yawe bikugora, ntukumve ko utazigera uyigeraho. Bibiliya ivuga ko dushobora guhura n’ibibazo byinshi. Ariko nanone ivuga ko Yehova adufasha, igihe cyose duhanganye n’ibyo bibazo. Ubwo rero, iyo ukomeje guhatana ngo ugere ku ntego yawe no mu gihe uhanganye n’ibibazo, uba weretse Yehova ko wifuza gukora ibimushimisha. Arishima cyane iyo abonye ukomeza gukora uko ushoboye, ngo ugere ku ntego yawe. w23.05 24:14-15

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri

[Mube] ibyitegererezo by’umukumbi.​—1 Pet. 5:3.

Gukora umurimo w’ubupayiniya bifasha abakiri bato gukorana neza n’abantu bafite imico itandukanye. Nanone bibatoza gukoresha neza amafaranga kandi bakanyurwa n’ibyo bafite (Fili. 4:11-13). Gukora ubupayiniya bw’ubufasha bishobora gufasha umuntu, akazakora umurimo w’igihe cyose. Hari abo bifasha maze bakaba abapayiniya b’igihe cyose. Iyo uri umupayiniya w’igihe cyose, uba ushobora guhabwa n’izindi nshingano zihabwa abantu bari mu murimo w’igihe cyose, urugero nko gukora kuri Beteli cyangwa kuba umwubatsi w’amazu y’umuryango wacu. Abavandimwe bakwiriye kwishyiriraho intego yo kuzuza ibisabwa kugira ngo babe abasaza b’itorero, maze bafashe abavandimwe na bashiki bacu. Bibiliya ivuga ko abavandimwe bifuza iyo nshingano, baba ‘bifuje umurimo mwiza’ (1 Tim. 3:1). Umuvandimwe aba agomba kubanza kuzuza ibisabwa akaba umukozi w’itorero. Abakozi b’itorero bafasha abasaza cyane. Abasaza n’abakozi b’itorero, bafasha abavandimwe na bashiki bacu bicishije bugufi, kandi bakagira umwete mu murimo wo kubwiriza. w23.12 53:14-16

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri

Igihe yari akiri muto, atangira gushaka Imana ya sekuruza Dawidi.​—2 Ngoma 34:3.

Umwami Yosiya yatangiye gushaka Yehova akiri muto. Yashakaga kumumenya neza no gukora ibyo ashaka. Icyakora, ibyo ntibyoroheye uwo mwami wari ukiri muto. Kubera iki? Kubera ko icyo gihe abantu benshi basengaga imana z’ibinyoma. Ubwo rero, Yosiya yagombaga kugira ubutwari kugira ngo abibabuze; kandi koko yabaye intwari, kuko ataragira imyaka 20, yatangiye gukura mu Buyuda ibigirwamana abantu basengaga (2 Ngoma 34:1, 2). Niyo waba ukiri muto ushobora kwigana Yosiya, ukarushaho kumenya Yehova n’imico ye. Ibyo bizatuma umwiyegurira. None se kumwiyegurira bizakugirira akahe kamaro? Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Luke, wabatijwe afite imyaka 14. Amaze kwiyegurira Yehova yaravuze ati: “Uhereye ubu, niyemeje kujya nkora ibyo Yehova ashaka kandi nkamushimisha” (Mar. 12:30). Nawe nubigenza utyo, uzabona imigisha myinshi! w23.09 38:12-13

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze