Zaburi
93 Yehova yabaye umwami!+
Afite icyubahiro cyinshi.
Yehova akenyeye imbaraga
Nk’umukandara.
Isi na yo yarashimangiwe
Ku buryo idashobora kunyeganyega.
3 Yehova, inzuzi zarivumbagatanyije
Ziribirindura,
Zikomeza guhorera ubudatuza.
4 Ariko wowe Yehova uri mu ijuru,
Ufite imbaraga nyinshi cyane ziruta iz’amazi menshi yivumbagatanya.+
Ufite imbaraga nyinshi ziruta iz’imiraba* yo mu nyanja.+
5 Ibyo utwibutsa ni ibyo kwiringirwa cyane.+
Yehova, inzu yawe ni iyera+ kugeza iteka ryose.