IGICE CYO KWIGWA CYA 12
INDIRIMBO YA 119 Tugomba kugira ukwizera
Tugende tuyobowe no kwizera
“Tugenda tuyobowe no kwizera, tutayobowe n’ibyo tureba.”—2 KOR. 5:7.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Tugiye kureba uko twagenda tuyobowe no kwizera mu gihe dufata imyanzuro ikomeye.
1. Kuki iyo Pawulo yasubizaga amaso inyuma yumvaga anyuzwe n’ibyo yakoze mu murimo wa Yehova?
INTUMWA PAWULO yamenye ko yari hafi kwicwa. Ariko yashubije amaso inyuma, yumva yishimye kandi anyuzwe n’ibyo yari yarakoze mu murimo wa Yehova. Yaravuze ati: “Narangije isiganwa, kandi nakurikije inyigisho ziranga Abakristo mu budahemuka” (2 Tim. 4:6-8). Pawulo yari yarafashe umwanzuro mwiza, yiyemeza gukorera Yehova kandi yari yizeye neza ko Yehova yashimishijwe n’uwo mwanzuro yafashe. Natwe tuba twifuza gufata imyanzuro yatuma Yehova atwemera. Twabigenza dute?
2. Kugenda tuyobowe no kwizera bisobanura iki?
2 Pawulo yavuze ko we n’abandi Bakristo b’indahemuka ‘bagendaga bayobowe no kwizera, batayobowe n’ibyo bareba’ (2 Kor. 5:7). Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga? Hari igihe Bibiliya ikoresha ijambo “kugenda” ishaka kuvuga uko umuntu ahitamo kubaho. Abantu batizera Yehova bafata imyanzuro bashingiye gusa ku byo babona, ibyo bumva n’uko bo ubwabo biyumva. Ariko umuntu wizera Yehova abanza gutekereza ku byo Imana ishaka mbere yo gufata umwanzuro. Ibyo akora biba bigaragaza ko yemera adashidikanya ko Imana izamuha umugisha kandi ko gukurikiza inama zo mu Ijambo ryayo, bizamugirira akamaro.—Zab. 119:66; Heb. 11:6.
3. Ni akahe kamaro ko kugenda tuyobowe no kwizera? (2 Abakorinto 4:18)
3 Twese hari igihe dufata imyanzuro dushingiye ku byo tubona, ibyo twumva n’uko twiyumva. Ariko iyo dufashe imyanzuro ikomeye dushingiye gusa ku byo tubona cyangwa ibyo twumva, tuba dushobora kuzahura n’ibibazo. Kubera iki? Gufata umwanzuro dushingiye gusa ku byo tubona n’ibyo twumva, bishobora kutuyobya, kandi niyo bitatuyobya, dushobora gusanga twakoze ibintu Yehova yanga (Umubw. 11:9; Mat. 24:37-39). Ariko iyo tugenda tuyobowe no kwizera, tuba dushobora gufata imyanzuro “Umwami yemera” (Efe. 5:10). Gukurikiza inama Yehova atugira, bituma tugira amahoro yo mu mutima kandi tukumva twishimye by’ukuri (Zab. 16:8, 9; Yes. 48:17, 18). Nanone kandi nidukomeza kugenda tuyobowe no kwizera, tuzabona ubuzima bw’iteka.—Soma mu 2 Abakorinto 4:18.
4. Umuntu yabwirwa n’iki niba agenda ayobowe no kwizera cyangwa niba ayoborwa n’ibyo abona?
4 None se twabwirwa n’iki niba tugenda tuyobowe no kwizera cyangwa niba tugenda tuyobowe n’ibyo tureba? Icyadufasha kubimenya, ni ukureba icyo dushingiraho dufata imyanzuro. Ese dufata imyanzuro dushingiye gusa ku byo tureba, cyangwa dufata imyanzuro dushingiye ku nama Yehova atugira? Reka turebe uko twakomeza kugenda tuyobowe no kwizera, mu gihe dufata imyanzuro mu bintu bitatu by’ingenzi: Guhitamo akazi, guhitamo uwo tuzashakana no mu gihe duhawe amabwiriza n’umuryango wacu. Muri ibyo bintu uko ari bitatu, turi burebe icyo twagombye gushingiraho kugira ngo dufate imyanzuro myiza.
MU GIHE DUHITAMO AKAZI TUZAKORA
5. Ni iki twagombye gutekerezaho mu gihe duhitamo akazi?
5 Twese tuba twifuza kubona ibidutunga n’ibitunga imiryango yacu (Umubw. 7:12; 1 Tim. 5:8). Hari igihe umuntu ashobora kubona akazi gahemba neza. Ako kazi gashobora gutuma abona ibyo akenera mu buzima bwa buri munsi ndetse akagira n’amafaranga abika, yazakoresha ikindi gihe. Hari n’igihe umuntu abona akazi gahemba amafaranga make, ku buryo ashobora kubona gusa ibintu by’ibanze akenera. Birumvikana ko iyo tugiye guhitamo akazi tuzakora, dutekereza no ku mafaranga tuzahembwa. Ariko icyo ari cyo kintu dushingiyeho gusa dufata umwanzuro, twaba tuyoborwa n’ibyo tureba.
6. Twagaragaza dute ko tuyoborwa no kwizera mu gihe duhitamo akazi? (Abaheburayo 13:5)
6 Niba tugenda tuyobowe no kwizera, tuzabanza kureba ingaruka akazi tugiye gukora kazagira ku bucuti dufitanye na Yehova. Dushobora kwibaza tuti: “Ese aka kazi ntigashobora gutuma nkora ibintu Yehova yanga” (Imig. 6:16-19)? “Ese ntikazatuma nsiba amateraniro, kagatuma ntabona umwanya uhagije wo kubwiriza, kandi nkamara igihe kirekire ntari kumwe n’umuryango wanjye” (Fili. 1:10)? Niba twibajije ibyo bibazo tugasanga igisubizo ari “yego” byaba byiza turetse ako kazi, nubwo kubona akandi byaba bigoye. Kugenda tuyobowe no kwizera bituma dufata imyanzuro igaragaza ko twemera tudashidikanya ko Yehova azaduha ibyo dukeneye.—Mat. 6:33; soma mu Baheburayo 13:5.
7-8. Vuga ukuntu umuvandimwe wo muri Amerika y’Epfo yagaragaje ko ayoborwa no kwizera. (Reba n’ifoto.)
7 Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Javier,a wo muri Amerika y’Epfo, wabonye ukuntu ari ngombwa kugenda tuyobowe no kwizera. Yaravuze ati: “Nari narasabye akazi kari gutuma mpembwa amafaranga akubye inshuro ebyiri ayo nahembwaga, kandi numvaga ngakunze cyane.” Icyakora nanone, Javier yifuzaga kuba umupayiniya. Yakomeje agira ati: “Nashyizwe ku rutonde rw’abagomba gukora ikizamini cy’akazi. Mbere y’uko nkora icyo kizamini, nasenze Yehova nizeye ko ari we uzi icyari kumbera cyiza kurushaho. Nifuzaga guhabwa umwanya mwiza ku kazi no guhembwa amafaranga menshi, ariko nanone sinifuzaga ko ako kazi kambuza kugera ku ntego nishyiriyeho yo gukorera Yehova.”
8 Javier yaravuze ati: “Igihe nari muri icyo kizamini, uwambazaga ibibazo yambwiye ko nagombaga kujya nkora amasaha y’ikirenga kenshi. Namushubije mu kinyabupfura mubwira ko bitashoboka, kubera ko nkenera kujya mu materaniro no kubwiriza.” Birumvikana ko Javier yanze ako kazi. Hashize ibyumweru bibiri, yabaye umupayiniya kandi muri uwo mwaka yabonye akazi yari kujya akora igihe gito. Yaravuze ati: “Yehova yumvise amasengesho yanjye, atuma mbona akazi gatuma nkora ubupayiniya. Nshimishwa no kuba narabonye akazi gatuma mara igihe kirekire nkorera Yehova n’abavandimwe bacu.”
Ese ku kazi nibakuzamura mu ntera, uzafata umwanzuro ugaragaza ko wemera udashidikanya ko Yehova ari we uzi ibyakubera byiza? (Reba paragarafu ya 7 n’iya 8)
9. Ibyabaye kuri Trésor bikwigishije iki?
9 None se twakora iki mu gihe akazi dufite gatuma tudakomeza kugenda tuyobowe no kwizera? Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Trésor, wo muri Kongo. Yaravuze ati: “Nabonye akazi nari maze igihe kirekire nifuza. Nahembwaga amafaranga akubye inshuro eshatu ayo nahembwaga mbere, kandi abandi babonaga ndi umuntu ukomeye.” Icyakora kubera gukora amasaha y’ikirenga, Trésor ntiyabonekaga buri gihe mu materaniro. Nanone rimwe na rimwe abo bakoranaga, bamuhatiraga kubeshya mu kazi. Trésor yumvaga yareka ako kazi, ariko nanone agatinya kuba umushomeri. Ni iki cyamufashije gufata umwanzuro? Yaravuze ati: “Amagambo yo muri Habakuki 3:17-19 yamfashije gusobanukirwa ko niyo naba ntafite ako kazi cyangwa nkajya ninjiza amafaranga make, Yehova yari kunyitaho. Ubwo rero nafashe umwanzuro wo kureka ako kazi.” Yashoje agira ati: “Abakoresha benshi batekereza ko umuntu atareka akazi gahemba neza, niyo kamutandukanya n’abagize umuryango we cyangwa kakamubuza gukorera Yehova. Ubu nshimishwa no kuba narakomeje kuba incuti ya Yehova kandi nkaba ndi kumwe n’umuryango wanjye. Umwaka umwe nyuma yaho, Yehova yaramfashije mbona akazi gatuma mpembwa amafaranga ahagije, ku buryo mbona ibyo nkeneye kandi nkabona umwanya wo kumukorera. Iyo dushyize ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere, dushobora kutagira amafaranga menshi, ariko Yehova atwitaho.” Mu by’ukuri nidukurikiza inama Yehova atugira kandi tukiringira amasezerano yaduhaye, tuzakomeza kugenda tuyobowe no kwizera kandi azaduha imigisha.
MU GIHE UHITAMO UWO MUZASHAKANA
10. Ni iki gishobora gutuma tugenda tuyobowe n’ibyo tureba mu gihe duhitamo uwo tuzashakana?
10 Gushaka uwo muzabana ni impano ituruka kuri Yehova, kandi kuba umuntu yakumva yifuza gushaka, ni ibisanzwe. Mu gihe mushiki wacu abona hari umuvandimwe bashobora gushakana, ashobora kubanza kureba uko ateye, uko agaragara, uko abandi bamubona, amafaranga afite, niba yita ku nshingano z’umuryango kandi akareba niba atuma yumva yishimye.b Gusuzuma ibyo bintu ni ingenzi. Ariko uwo mushiki wacu aramutse yibanze kuri ibyo bintu gusa, yaba agenda ayobowe n’ibyo areba.
11. Twagaragaza dute ko tuyoborwa no kwizera mu gihe duhitamo uwo tuzashakana? (1 Abakorinto 7:39)
11 Yehova arishima cyane iyo abonye ukuntu abavandimwe na bashiki bacu, bakurikiza inama abagira mu gihe bahitamo abo bazashakana. Urugero, bazirikana inama yo muri Bibiliya ibasaba ‘gukura mu bwenge no mu mubiri,’ mbere yo gutangira kurambagiza (1 Kor. 7:36). Iyo bareba uwo bashobora gushakana na we, bibanda ahanini ku mico Yehova avuga ko iranga umugabo cyangwa umugore mwiza (Imig. 31:10-13, 26-28; Efe. 5:33; 1 Tim. 5:8). Iyo hagize umuntu utari Umuhamya wa Yehova ugaragaza ko abakunda ntibamwemera, ahubwo bahitamo “gushakana gusa n’Umukristo wiyeguriye Imana” nk’uko bivugwa mu 1 Abakorinto 7:39. (Hasome.) Bakomeza kugenda bayobowe no kwizera, bitewe n’uko bazi ko Yehova ari we watuma bagira ibyishimo kuruta undi uwo ari we wese.—Zab. 55:22.
12. Ibyabaye kuri Rosa byakwigishije iki?
12 Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu w’umupayiniya witwa Rosa, wo muri Kolombiya. Hari umugabo utari Umuhamya wa Yehova bakoranaga watangiye kumukunda. Rosa na we yumvise amukunze. Yaravuze ati: “Nabonaga ari umuntu mwiza. Yafashaga abantu bo mu gace yari atuyemo, kandi yasaga n’ufite imico myiza. Nakundaga ukuntu anyitaho. Yari yujuje ibisabwa umugabo nifuzaga gushaka yaba afite, ikibazo gusa ni uko atari Umuhamya wa Yehova.” Rosa yakomeje agira ati: “Igihe yansabaga ko dukundana, kumuhakanira byarangoye kubera ko nanjye numvaga mukunze. Hari igihe numvaga mfite irungu kandi nkumva nifuza gushaka, ariko nari ntarabona umuvandimwe twashakana.” Biragaragara ko Rosa atayoborwaga n’ibyo areba gusa. Yatekereje ukuntu atari gukomeza kuba incuti ya Yehova, iyo yemera gushakana n’uwo mugabo bakoranaga. Ubwo rero yahagaritse ubucuti yari afitanye n’uwo mugabo, maze ahugira mu murimo wa Yehova. Nyuma y’igihe gito yatumiriwe kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami, none ubu ni umupayiniya wa bwite. Rosa yaravuze ati: “Yehova yampaye imigisha myinshi; yatumye nishima cyane.” Nubwo kureka ikintu twari dukunze cyane ngo tugende tuyobowe no kwizera biba bitoroshye, ni wo mwanzuro tuba tugomba gufata.
MU GIHE DUHAWE AMABWIRIZA N’UMURYANGO WACU
13. Ni iki gishobora gutuma tuyoborwa n’ibyo tureba mu gihe duhawe amabwiriza n’umuryango wacu?
13 Hari igihe abasaza b’itorero, abagenzuzi basura amatorero, ibiro by’ishami n’Inteko Nyobozi, baduha amabwiriza yadufasha gukorera Yehova. Ariko se bigenda bite iyo tudasobanukiwe impamvu ayo mabwiriza yatanzwe? Dushobora gutangira gushidikanya twibaza niba gukurikiza ayo mabwiriza bizagira akamaro. Nanone dushobora no gutangira kwibanda ku kudatungana kw’abo bavandimwe baduhaye ayo mabwiriza.
14. Ni iki cyadufasha kugenda tuyobowe no kwizera mu gihe duhawe amabwiriza n’umuryango wacu? (Abaheburayo 13:17)
14 Iyo tugenda tuyobowe no kwizera, tuzirikana ko Yehova ari we uyoboye umuryango we kandi ko azi neza imimerere turimo. Ubwo rero iyo duhawe amabwiriza, duhita tuyakurikiza tubyishimiye. (Soma mu Baheburayo 13:17.) Tuzirikana ko kumvira ayo mabwiriza bituma abagize itorero bakomeza kunga ubumwe (Efe. 4:2, 3). Nubwo abavandimwe batuyobora badatunganye, twizera ko nitubumvira Yehova azaduha imigisha (1 Sam. 15:22). Nanone kandi twizera ko iyo Yehova abonye ko ikintu gikwiriye gukosorwa, agikosora mu gihe yagennye.—Mika 7:7.
15-16. Ni iki cyafashije umuvandimwe kugenda ayobowe no kwizera, nubwo yashidikanyaga ku mabwiriza yari yatanzwe? (Reba n’ifoto.)
15 Reka turebe urugero rugaragaza ukuntu kugenda tuyobowe no kwizera bigira akamaro. Nubwo Icyesipanyoli kivugwa ahantu henshi muri Peru, usanga abantu benshi bivugira indimi zabo kavukire. Rumwe muri izo ndimi ni Igikecuwa. Abavandimwe na bashiki bacu bavuga Igikecuwa bo muri icyo gihugu, bamaze imyaka myinshi bashakisha abantu bavuga urwo rurimi mu mafasi yabo. Icyakora bitewe n’uko bagombaga gukurikiza amategeko ya leta, umuryango wacu wagize icyo uhindura ku buryo bakoreshaga babwiriza (Rom. 13:1). Ibyo byatumye bamwe batekereza ko umurimo utazakorwa neza muri icyo gihugu. Ariko abavandimwe babonye ko gukurikiza ayo mabwiriza, byatumye Yehova abaha imigisha maze babona abantu benshi bavuga Igikecuwa.
16 Umusaza w’itorero witwa Kevin, uri mu itorero rivuga Igikecuwa, na we yari ahangayikishijwe n’ibyahindutse. Yaravuze ati: “Naribazaga nti: ‘ubu se tuzajya tubona dute abantu bavuga Igikecuwa’?” Ni iki Kevin yakoze? Yaravuze ati: “Natekereje ku magambo avugwa mu Migani 3:5, ntekereza no ku rugero rwa Mose. Yehova yamuhaye amabwiriza asa n’adasobanutse. Yamusabye kuvana Abisirayeli muri Egiputa akabanyuza ku Nyanja Itukura, kandi kunyura aho byari kubagora, mu gihe Abanyegiputa bari kuba babakurikiye. Ariko yumviye Yehova kandi yabakoreye igitangaza cyatumye barokoka” (Kuva 14:1, 2, 9-11, 21, 22). Kevin na we yemeye gukurikiza ayo mabwiriza mashya yo kubwiriza muri icyo gihugu. Byagenze bite nyuma yaho? Yaravuze ati: “Nashimishijwe no kubona umugisha Yehova yaduhaye. Mbere twakoraga urugendo rurerure tubwiriza, ariko ugasanga tubonye umuntu umwe cyangwa babiri bavuga Igikecuwa. Ariko ubu iyo tubwiriza, twibanda ku mafasi yiganjemo abantu bavuga urwo rurimi. Ibyo byatumye tubona abantu benshi tuganira kuri Bibiliya, abo dusubira gusura n’abo twigisha Bibiliya. Ubu umubare w’abantu baza mu materaniro wariyongereye.” Biragaragara ko iyo dukomeje kugenda tuyobowe no kwizera, Yehova aduha umugisha.
Abantu benshi babwiraga abavandimwe aho bashobora kubona abantu bavuga ururimi babwirizamo (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16)
17. Ni iki wize muri iki gice?
17 Muri iki gice tumaze kureba ukuntu twakomeza kugenda tuyobowe no kwizera, mu bintu bitatu by’ingenzi. Ariko tugomba gukomeza kugenda tuyobowe no kwizera no mu bindi bintu bigize imibereho yacu, urugero nko guhitamo imyidagaduro, amashuri tuziga cyangwa uko turera abana bacu. Uko imyanzuro dufata yaba imeze kose, ntitwagombye kuyoborwa gusa n’ibyo tureba. Twagombye no kwita ku bucuti dufitanye na Yehova, tugakurikiza inama atugira, kandi tukizera isezerano yaduhaye ry’uko azatwitaho. Nitubigenza dutyo, “tuzakorera Yehova Imana yacu iteka ryose.”—Mika 4:5.
INDIRIMBO YA 156 Tugire ukwizera
a Amazina amwe yarahinduwe.
b Nubwo muri iyi paragarafu havugwamo mushiki wacu wifuza gushaka umugabo, ibivugwamo bireba n’umuvandimwe wifuza gushaka umugore.