ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 166
  • Ese amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ni iki Bibiliya ivuga ku mafaranga?
  • Kuki Bibiliya itubuza gukunda amafaranga?
  • Ni akahe kamaro ko gukurikiza inama Bibiliya itugira ku birebana n’amafaranga?
  • Amafaranga
    Nimukanguke!—2014
  • Uko dukwiriye kubona amafaranga
    Nimukanguke!—2015
  • Ni gute wakomeza kugira imyifatire ishyize mu gaciro ku byerekeranye n’amafaranga?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Uko mwacunga amafaranga
    Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 166
Umugabo ubonye amafaranga menshi.

Ese amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Oya. Bibiliya ntivuga ko amafaranga ari mabi cyangwa ko ari yo ateza ibibi by’ubwoko bwose. Ibyo binyuranye n’ibyo Bibiliya ivuga. Amafaranga si cyo kibazo; ahubwo ‘kuyakunda’ ni wo “muzi w’ibibi by’ubwoko bwose.”a—1 Timoteyo 6:10.

  • Ni iki Bibiliya ivuga ku mafaranga?

  • Kuki Bibiliya itubuza gukunda amafaranga?

  • Ni akahe kamaro ko gukurikiza inama Bibiliya itugira ku birebana n’amafaranga?

  • Imirongo yo muri Bibiliya igira icyo ivuga ku mafaranga

Ni iki Bibiliya ivuga ku mafaranga?

Bibiliya ivuga ko iyo amafaranga akoreshejwe neza atugirira akamaro, ndetse akatubera “uburinzi” (Umubwiriza 7:12). Nanone Bibiliya ivuga ko abantu bagira ubuntu n’abaha abandi amafaranga ari abo gushimirwa.—Imigani 11:25.

Ariko nanone, Bibiliya iduha umuburo wo kudakabya guhangayikishwa n’amafaranga. Itugira inama igira iti: “Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite” (Abaheburayo 13:5). Ubwo rero, tugomba gukoresha neza amafaranga, aho kumva ko tugomba gukira, icyo byadusaba cyose. Ahubwo tugomba kunyurwa n’ibintu by’ibanze mu buzima, urugero nk’ibyokurya, imyambaro n’aho kuba.—1 Timoteyo 6:8.

Kuki Bibiliya itubuza gukunda amafaranga?

Abanyamururumba ntibazabona ubuzima bw’iteka (Abefeso 5:5). Impamvu ni uko umururumba ari kimwe no gusenga ibigirwamana (Abakolosayi 3:5). Nanone guhatanira kubona ibyo twifuza byose, akenshi bishobora gutuma turenga ku mahame yo mu Bibiliya. Mu Migani 28:20 havuga ko ‘abihutira kuronka ubutunzi batazakomeza kuba abere.’ Abantu nk’abo bashobora kugwa mu mutego wo gukora ibyaha, urugero nk’ubwambuzi, uburiganya, ubwicanyi no gushimuta abantu.

Niyo gukunda amafaranga bitatuma umuntu akora ibyaha, bishobora kumugiraho izindi ingaruka. Bibiliya ivuga ko “abamaramaje kuba abakire bagwa mu bishuko no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza.”—1 Timoteyo 6:9.

Ni akahe kamaro ko gukurikiza inama Bibiliya itugira ku birebana n’amafaranga?

Iyo dukoze ibintu tuzi ko ari ibibi cyangwa bidashimisha Imana ngo aha turashaka kuronka amafaranga, bituma tutemerwa n’Imana. Ariko abantu bihatira gukora ibyo Imana ishaka, ibasezeranya ko ‘itazabasiga rwose kandi ko itazabatererana’ (Abaheburayo 13:5, 6). Nanone Imana idusezeranya ko ‘abantu b’indahemuka bazabona imigisha myinshi.’—Imigani 28:20.

Imirongo yo muri Bibiliya igira icyo ivuga ku mafaranga

Umubwiriza 7:12: ‘Amafaranga ni uburinzi.’

Icyo usobanura: Iyo amafaranga akoreshejwe neza, atugirira akamaro kandi mu rugero runaka tukumva dutekanye.

Luka 12:15: “Niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”

Icyo usobanura: Amafaranga si yo kamara mu buzima kandi ntashobora gutuma umuntu abona agakiza.

1 Timoteyo 6:10: ‘Gukunda amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose, kandi hari abantu bayararikiye barayoba bava mu byo kwizera, maze bihandisha imibabaro myinshi ahantu hose.’

Icyo usobanura: Amafaranga ubwayo si mabi. Ariko abantu bayakunda kandi akaba ari yo bashyira imbere mu mibereho yabo, usanga bahura n’ibibazo, imiryango yabo igasenyuka cyangwa bakarwara indwara ziterwa n’umunaniro.

Abaheburayo 13:5: “Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite.”

Icyo usobanura: Aho kwiruka inyuma y’ubutunzi, byaba byiza tunyuzwe n’ibintu by’ibanze dukenera mu buzima.

Matayo 19:24: ‘Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge, kuruta ko umukire yakwinjira mu bwami bw’Imana.’

Icyo usobanura: Igihe Yesu yavugaga ayo magambo, yari amaze gutumira umusore w’umukire ngo amukurikire. Uwo musore yarabyanze kuko yanze gusiga ibyo yari atunze. Uwo muburo Yesu yatanze urumvikana; umuntu ushyira ubutunzi mu mwanya wa mbere, ntazabona ubuzima bw’iteka.

a Nanone hari Bibiliya ivuga ngo: “Gukunda amafaranga ni yo nkomoko y’ibibi byose.”—Inkuru nziza ku muntu wese.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze