21 Aroni n’abahungu be bazajye bayatunganyiriza mu ihema ry’ibonaniro, inyuma y’umwenda ukingiriza+ aho isanduku y’Igihamya iri, kugira ngo yakire imbere ya Yehova+ kuva nimugoroba kugeza mu gitondo. Iryo ni ryo tegeko Abisirayeli+ n’abazabakomokaho bazakurikiza kugeza ibihe bitarondoreka.+