Abalewi 25:36 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 36 Ntuzamwake inyungu+ cyangwa ngo umwishyuze ibirenze, ahubwo ujye utinya Imana yawe,+ kugira ngo mugenzi wawe na we akomeze kubaho. Gutegeka kwa Kabiri 23:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 “Ntuzake umuvandimwe wawe inyungu,+ yaba inyungu ku mafaranga, ku byokurya+ cyangwa ku kintu icyo ari cyo cyose gitangwaho inyungu. Nehemiya 5:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Mbitekerezaho mu mutima wanjye, nuko ngaya+ abakomeye n’abatware, ndababwira nti “buri wese muri mwe ashakira indonke+ ku muvandimwe we.” Nuko ntumiza iteraniro rinini kubera bo.+ Luka 6:35 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 35 Ibinyuranye n’ibyo, mukomeze gukunda abanzi banyu no kugira neza no kuguriza+ abantu mutabatse inyungu, mutiteze ko hari ikintu icyo ari cyo cyose muzabona. Ni bwo ingororano yanyu izaba nyinshi, kandi muzaba abana b’Isumbabyose+ kuko igirira neza+ indashima n’abagome.
36 Ntuzamwake inyungu+ cyangwa ngo umwishyuze ibirenze, ahubwo ujye utinya Imana yawe,+ kugira ngo mugenzi wawe na we akomeze kubaho.
19 “Ntuzake umuvandimwe wawe inyungu,+ yaba inyungu ku mafaranga, ku byokurya+ cyangwa ku kintu icyo ari cyo cyose gitangwaho inyungu.
7 Mbitekerezaho mu mutima wanjye, nuko ngaya+ abakomeye n’abatware, ndababwira nti “buri wese muri mwe ashakira indonke+ ku muvandimwe we.” Nuko ntumiza iteraniro rinini kubera bo.+
35 Ibinyuranye n’ibyo, mukomeze gukunda abanzi banyu no kugira neza no kuguriza+ abantu mutabatse inyungu, mutiteze ko hari ikintu icyo ari cyo cyose muzabona. Ni bwo ingororano yanyu izaba nyinshi, kandi muzaba abana b’Isumbabyose+ kuko igirira neza+ indashima n’abagome.