Kubara
34 Yehova yongera kubwira Mose ati 2 “bwira Abisirayeli uti ‘mugiye kujya mu gihugu cy’i Kanani,+ igihugu kizaba gakondo yanyu.+ Izi ni zo mbibi z’icyo gihugu cy’i Kanani:+
3 “‘Mu majyepfo, urubibi rwanyu ruzaturuka ku butayu bwa Zini rugende rukikiye igihugu cya Edomu.+ Urwo rubibi rwo mu majyepfo ruzaba ruhereye ku mpera y’Inyanja y’Umunyu,+ mu burasirazuba, 4 rukatire mu majyepfo ku nzira izamuka ya Akurabimu,+ rwambuke rugere i Zini, rugarukire mu majyepfo ya Kadeshi-Baruneya.+ Hanyuma ruzatambika rugana i Hasari-Adari,+ runyure Asimoni 5 rwerekeza ku mugezi wa Egiputa,+ rugarukire ku Nyanja.*+
6 “‘Mu burengerazuba, urubibi rwanyu+ ruzaba ari inkombe y’Inyanja Nini. Urwo ni rwo ruzaba urubibi rwanyu rwo mu burengerazuba.
7 “‘Uru ni rwo ruzaba urubibi rwanyu mu majyaruguru: muzashinge imbago z’urubibi rwanyu muhereye ku Nyanja Nini mugeze ku musozi wa Hori.*+ 8 Muzashinge imbago z’urwo rubibi ruhere ku musozi wa Hori ruce ku rugabano rw’i Hamati,+ rukomeze runyure i Sedadi,+ 9 rukomereze i Zifuroni rugarukire i Hasari-Enani.+ Urwo ni rwo ruzaba urubibi rwanyu rwo mu majyaruguru.
10 “‘Mu burasirazuba, muzashinge imbago z’urubibi rwanyu kuva i Hasari-Enani kugera i Shefamu. 11 Urwo rubibi ruzava i Shefamu rugere i Ribula mu burasirazuba bwa Ayini, rumanuke rutangirwe n’imisozi iri mu burasirazuba bw’inyanja ya Kinereti.*+ 12 Urwo rubibi ruzamanuke rugere kuri Yorodani rugarukire ku nyanja y’Umunyu.+ Icyo ni cyo kizaba igihugu cyanyu+ n’imbibi zacyo.’”
13 Nuko Mose abwira Abisirayeli ati “iki ni cyo gihugu muzagabana mukoresheje ubufindo,+ kikaba gakondo yanyu nk’uko Yehova yategetse ko gihabwa imiryango icyenda n’igice.*+ 14 Umuryango w’Abarubeni n’umuryango w’Abagadi, hakurikijwe amazu ya ba sekuruza, hamwe n’igice cy’abagize umuryango wa Manase, bo bamaze guhabwa gakondo yabo.+ 15 Iyo miryango ibiri n’igice yo yamaze guhabwa gakondo yayo hafi ya Yorodani mu ruhande rw’iburasirazuba, ahateganye n’i Yeriko.”+
16 Yehova yongera kubwira Mose ati 17 “aya ni yo mazina y’abagabo bazabagabanya igihugu muzahabwa ho gakondo: Eleyazari+ umutambyi na Yosuwa mwene Nuni.+ 18 Muzatoranye umutware umwe muri buri muryango abafashe kugabanya igihugu.+ 19 Aya ni yo mazina y’abo bagabo: uwo mu muryango wa Yuda+ ni Kalebu mwene Yefune;+ 20 uwo mu muryango wa bene Simeyoni+ ni Shemuweli mwene Amihudi; 21 uwo mu muryango wa Benyamini+ ni Elidadi mwene Kisiloni; 22 uwo mu muryango wa bene Dani+ ni umutware Buki mwene Yogili; 23 mu bahungu ba Yozefu,+ uwo mu muryango wa bene Manase+ ni umutware Haniyeli mwene Efodi; 24 uwo mu muryango wa bene Efurayimu+ ni umutware Kemuweli mwene Shifutani; 25 uwo mu muryango wa bene Zabuloni+ ni umutware Elizafani mwene Parunaki; 26 uwo mu muryango wa bene Isakari+ ni umutware Palutiyeli mwene Azani; 27 uwo mu muryango wa bene Asheri+ ni umutware Ahihudi mwene Shelomi; 28 naho uwo mu muryango wa bene Nafutali+ ni umutware Pedaheli mwene Amihudi.” 29 Abo ni bo Yehova yategetse kugabanya Abisirayeli igihugu cy’i Kanani.+