ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abacamanza 8
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Abacamanza 8:1

Impuzamirongo

  • +Abc 7:2; Img 8:13; 16:18
  • +Abc 12:1; 2Sm 19:41; 2Ng 25:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2000, p. 25

Abacamanza 8:2

Impuzamirongo

  • +Img 15:28; Flp 2:3; 2Tm 2:24
  • +Abc 7:25; Img 11:2
  • +Abc 6:11, 34

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    7/2021, p. 16-17

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2000, p. 25

Abacamanza 8:3

Impuzamirongo

  • +Abc 7:25; Zb 83:11
  • +Img 14:29; 15:1; 25:15; Umb 10:4; Gal 5:23

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2000, p. 25

Abacamanza 8:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/10/2004, p. 16-17

Abacamanza 8:5

Impuzamirongo

  • +Int 33:17; Yos 13:27; Zb 108:7
  • +1Sm 25:8; 2Sm 17:28
  • +Abc 8:21
  • +Zb 83:11

Abacamanza 8:6

Impuzamirongo

  • +Gut 23:4; Abc 5:23; 1Sm 25:10, 11; Img 3:27; Yak 2:16

Abacamanza 8:7

Impuzamirongo

  • +Abc 8:16; Gal 6:7

Abacamanza 8:8

Impuzamirongo

  • +Int 32:31; 1Bm 12:25

Abacamanza 8:9

Impuzamirongo

  • +Abc 8:17

Abacamanza 8:10

Impuzamirongo

  • +Abc 8:5; Zb 83:11
  • +Abc 7:12; Heb 11:34
  • +Gut 28:7

Abacamanza 8:11

Impuzamirongo

  • +Kub 32:35
  • +Abc 18:27; Img 20:18

Abacamanza 8:12

Impuzamirongo

  • +Zb 83:11

Abacamanza 8:14

Impuzamirongo

  • +Abc 8:5
  • +Abc 1:24; 1Sm 30:15
  • +Abc 8:6

Abacamanza 8:15

Impuzamirongo

  • +Abc 8:6; Img 3:27

Abacamanza 8:16

Impuzamirongo

  • +Abc 8:7; Img 10:13; 19:29

Abacamanza 8:17

Impuzamirongo

  • +Abc 8:9
  • +Int 32:31; Abc 8:8; 1Bm 12:25

Abacamanza 8:18

Impuzamirongo

  • +Zb 83:11
  • +Zb 89:12

Abacamanza 8:19

Impuzamirongo

  • +Int 9:6; Kub 35:19

Abacamanza 8:20

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:33

Abacamanza 8:21

Impuzamirongo

  • +Abc 6:12
  • +1Sm 15:33; Zb 83:11

Abacamanza 8:22

Impuzamirongo

  • +Gut 17:14; Abc 9:8; 1Sm 8:6; 12:12; Hos 13:10
  • +Abc 6:14

Abacamanza 8:23

Impuzamirongo

  • +2Sm 22:26; Img 2:8
  • +Kuva 15:18; 1Sm 10:19; Zb 10:16; 29:10; 146:10; Yes 33:22; 43:15; Dan 4:3

Abacamanza 8:24

Impuzamirongo

  • +Int 24:22
  • +Int 16:11; 25:13; 28:9; 37:28

Abacamanza 8:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Abc 8:26

     Shekeli ni urugero rw’uburemere. Reba Umugereka wa 11.

Impuzamirongo

  • +Abc 8:21; Yes 3:18
  • +Est 8:15; Yer 10:9; Ezk 27:7
  • +Abc 8:21

Abacamanza 8:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Abc 8:27

     Mu giheburayo ni “batangira kuhasambanira na yo.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 28:6; Abc 17:5; 18:14
  • +Abc 6:11
  • +Kuva 23:33; Abc 2:17; Zb 106:39; Hos 4:12
  • +Abc 8:33

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/7/2005, p. 16

Abacamanza 8:28

Impuzamirongo

  • +Abc 6:1; Zb 83:9
  • +Lew 26:6; Abc 3:11; 5:31

Abacamanza 8:29

Impuzamirongo

  • +Abc 6:32; 1Sm 12:11

Abacamanza 8:30

Impuzamirongo

  • +Abc 9:2

Abacamanza 8:31

Impuzamirongo

  • +Abc 9:1; 2Sm 11:21

Abacamanza 8:32

Impuzamirongo

  • +Abc 6:11, 24

Abacamanza 8:33

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Abc 8:33

     Mu giheburayo ni “bongera gusambana.”

Impuzamirongo

  • +Abc 2:17, 19; 10:6
  • +Abc 9:4

Abacamanza 8:34

Impuzamirongo

  • +Abc 3:7; Zb 106:36
  • +Zb 106:43

Abacamanza 8:35

Impuzamirongo

  • +Int 40:23; Img 3:27
  • +Abc 9:16; Umb 9:15; 2Tm 3:2

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Abac. 8:1Abc 7:2; Img 8:13; 16:18
Abac. 8:1Abc 12:1; 2Sm 19:41; 2Ng 25:10
Abac. 8:2Img 15:28; Flp 2:3; 2Tm 2:24
Abac. 8:2Abc 7:25; Img 11:2
Abac. 8:2Abc 6:11, 34
Abac. 8:3Abc 7:25; Zb 83:11
Abac. 8:3Img 14:29; 15:1; 25:15; Umb 10:4; Gal 5:23
Abac. 8:5Int 33:17; Yos 13:27; Zb 108:7
Abac. 8:51Sm 25:8; 2Sm 17:28
Abac. 8:5Abc 8:21
Abac. 8:5Zb 83:11
Abac. 8:6Gut 23:4; Abc 5:23; 1Sm 25:10, 11; Img 3:27; Yak 2:16
Abac. 8:7Abc 8:16; Gal 6:7
Abac. 8:8Int 32:31; 1Bm 12:25
Abac. 8:9Abc 8:17
Abac. 8:10Abc 8:5; Zb 83:11
Abac. 8:10Abc 7:12; Heb 11:34
Abac. 8:10Gut 28:7
Abac. 8:11Kub 32:35
Abac. 8:11Abc 18:27; Img 20:18
Abac. 8:12Zb 83:11
Abac. 8:14Abc 8:5
Abac. 8:14Abc 1:24; 1Sm 30:15
Abac. 8:14Abc 8:6
Abac. 8:15Abc 8:6; Img 3:27
Abac. 8:16Abc 8:7; Img 10:13; 19:29
Abac. 8:17Abc 8:9
Abac. 8:17Int 32:31; Abc 8:8; 1Bm 12:25
Abac. 8:18Zb 83:11
Abac. 8:18Zb 89:12
Abac. 8:19Int 9:6; Kub 35:19
Abac. 8:201Sm 17:33
Abac. 8:21Abc 6:12
Abac. 8:211Sm 15:33; Zb 83:11
Abac. 8:22Gut 17:14; Abc 9:8; 1Sm 8:6; 12:12; Hos 13:10
Abac. 8:22Abc 6:14
Abac. 8:232Sm 22:26; Img 2:8
Abac. 8:23Kuva 15:18; 1Sm 10:19; Zb 10:16; 29:10; 146:10; Yes 33:22; 43:15; Dan 4:3
Abac. 8:24Int 24:22
Abac. 8:24Int 16:11; 25:13; 28:9; 37:28
Abac. 8:26Abc 8:21; Yes 3:18
Abac. 8:26Est 8:15; Yer 10:9; Ezk 27:7
Abac. 8:26Abc 8:21
Abac. 8:27Kuva 28:6; Abc 17:5; 18:14
Abac. 8:27Abc 6:11
Abac. 8:27Kuva 23:33; Abc 2:17; Zb 106:39; Hos 4:12
Abac. 8:27Abc 8:33
Abac. 8:28Abc 6:1; Zb 83:9
Abac. 8:28Lew 26:6; Abc 3:11; 5:31
Abac. 8:29Abc 6:32; 1Sm 12:11
Abac. 8:30Abc 9:2
Abac. 8:31Abc 9:1; 2Sm 11:21
Abac. 8:32Abc 6:11, 24
Abac. 8:33Abc 2:17, 19; 10:6
Abac. 8:33Abc 9:4
Abac. 8:34Abc 3:7; Zb 106:36
Abac. 8:34Zb 106:43
Abac. 8:35Int 40:23; Img 3:27
Abac. 8:35Abc 9:16; Umb 9:15; 2Tm 3:2
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Abacamanza 8:1-35

Abacamanza

8 Abefurayimu baramubaza bati “wadukoze ibiki? Kuki wagiye gutera Abamidiyani utaduhamagaye?”+ Nuko baramutonganya cyane.+ 2 Arabasubiza ati “ibyo nakoze bihuriye he n’ibyo mwakoze?+ Ese imizabibu Abefurayimu+ bahumbye ntiruta iyo Ababiyezeri basaruye?+ 3 Imana yahanye ibikomangoma by’i Midiyani, ari byo Orebu na Zebu,+ mu maboko yanyu. None se nakoze iki ugereranyije n’ibyo mwakoze?” Ababwiye ayo magambo baracururuka.+

4 Amaherezo Gideyoni agera kuri Yorodani, ayambukana na ba bagabo magana atatu. Bari bananiwe ariko bakomeza gukurikirana abanzi babo. 5 Hanyuma abwira ab’i Sukoti+ ati “ndabinginze nimuhe imigati abantu turi kumwe,+ kuko bananiwe; nkurikiye Zeba+ na Salumuna,+ abami b’Abamidiyani.” 6 Ariko abatware b’i Sukoti baravuga bati “ese wamaze gufata Zeba na Salumuna ngo tubone guha ingabo zawe imigati?”+ 7 Gideyoni aravuga ati “ni yo mpamvu Yehova nahana Zeba na Salumuna mu maboko yanjye, nzatanyagurisha imibiri yanyu amahwa yo mu butayu n’imishubi.”+ 8 Akomeza inzira arazamuka agera i Penuweli,+ abwira abaho amagambo nk’ayo, ariko ab’i Penuweli na bo bamusubiza nk’uko ab’i Sukoti bamushubije. 9 Na bo arababwira ati “nintabaruka amahoro, nzasenya uyu munara wanyu.”+

10 Zeba na Salumuna+ bari i Karikori, bari hamwe n’ingabo zabo ibihumbi cumi na bitanu zari zasigaye mu ngabo zose z’ab’Iburasirazuba.+ Abari bamaze gupfa bari abagabo ibihumbi ijana na makumyabiri batwara inkota.+ 11 Gideyoni akomeza kuzamuka anyuze mu nzira y’abatuye mu mahema, mu burasirazuba bw’i Noba na Yogibeha,+ atera izo ngabo aziguye gitumo.+ 12 Abami babiri b’Abamidiyani, ari bo Zeba na Salumuna barahunga. Gideyoni ahita abakurikira arabafata,+ atuma ingabo zose zicikamo igikuba.

13 Gideyoni mwene Yowashi atabaruka ku rugamba anyuze mu kayira kazamuka kagana i Heresi. 14 Akiri mu nzira, afata umusore w’i Sukoti,+ amubaza ibyaho.+ Nuko uwo musore amwandikira amazina y’abatware b’i Sukoti n’ay’abakuru baho;+ bari mirongo irindwi na barindwi. 15 Asanga abantu b’i Sukoti arababwira ati “dore nguyu Zeba na Salumuna, abo mwantukiye muvuga muti ‘ese wamaze gufata Zeba na Salumuna ngo tubone guha imigati ingabo zawe zaguye agacuho?’”+ 16 Nuko afata abakuru bo muri uwo mugi, afata n’amahwa n’imishubi, maze abo bantu b’i Sukoti abaha isomo.+ 17 Asenya+ umunara w’i Penuweli,+ yica n’abantu bo muri uwo mugi.

18 Gideyoni abaza Zeba na Salumuna+ ati “abantu b’i Tabori mwishe bari bantu ki?”+ Baramusubiza bati “bari bameze nkawe; bari bameze nk’abana b’umwami.” 19 Ahita avuga ati “bari abavandimwe banjye, bene mama. Ndahiye kubaho kwa Yehova, iyo mutabica nanjye sinari kubica.”+ 20 Abwira imfura ye Yeteri ati “genda ubice.” Ariko uwo musore agira ubwoba bwo gukura inkota kuko yari akiri muto.+ 21 Zeba na Salumuna baramubwira bati “ngwino abe ari wowe utwiyicira, kuko uko umugabo ari, ari ko n’imbaraga ze zingana.”+ Nuko Gideyoni araza yica+ Zeba na Salumuna, atwara imirimbo ifite ishusho y’ukwezi, yari ku majosi y’ingamiya zabo.

22 Hanyuma Abisirayeli babwira Gideyoni bati “wowe n’umuhungu wawe n’umwuzukuru wawe muzatwitegekere,+ kuko wadukijije amaboko y’Abamidiyani.”+ 23 Ariko Gideyoni arabasubiza ati “jye ubwanjye sinzabategeka, n’umwana wanjye ntazabategeka.+ Yehova ni we uzabategeka.”+ 24 Gideyoni arababwira ati “reka ngire icyo mbisabira: buri wese nampe impeta yo ku zuru+ akuye mu byo yanyaze.” (Abo bari batsinze bari bafite impeta zo ku mazuru zicuzwe muri zahabu, kuko bari Abishimayeli.)+ 25 Barasubiza bati “turaziguha rwose.” Barambura umwitero, buri wese akagenda ajugunyaho impeta yo ku zuru akuye mu minyago ye. 26 Impeta zo ku mazuru zicuzwe muri zahabu yabasabye zapimaga shekeli* za zahabu igihumbi na magana arindwi, ziyongera ku mitako ifite ishusho y’ukwezi,+ amaherena, imyambaro iboshye mu bwoya buteye ibara ry’isine+ ba bami b’Abamidiyani bari bambaye, no ku mikufi yari ku majosi y’ingamiya.+

27 Gideyoni akora efodi+ muri ya zahabu, ayishyira mu mugi wa Ofura,+ Abisirayeli bose batangira kuyihasengera,*+ ibera Gideyoni n’abo mu rugo rwe umutego.+

28 Uko ni ko Abisirayeli batsinze Abamidiyani,+ ntibongera kubyutsa umutwe ukundi. Igihugu cyamaze imyaka mirongo ine gifite amahoro, igihe cyose Gideyoni yari akiriho.+

29 Yerubayali+ mwene Yowashi aritahira, akomeza kwibera iwe.

30 Gideyoni yabyaye abahungu mirongo irindwi+ kubera ko yashatse abagore benshi. 31 Inshoreke ye yabaga i Shekemu na yo yamubyariye umuhungu, amwita Abimeleki.+ 32 Amaherezo Gideyoni mwene Yowashi apfa ashaje neza, bamuhamba mu mva ya se Yowashi iri muri Ofura y’Ababiyezeri.+

33 Gideyoni akimara gupfa, Abisirayeli bongera gusenga* Bayali,+ bishyiriraho Bayali-Beriti ngo ibe imana yabo.+ 34 Abisirayeli bibagirwa Yehova Imana yabo,+ wabakijije amaboko y’abanzi babo bose bari babakikije,+ 35 kandi ntibagaragariza ineza yuje urukundo+ abo mu rugo rwa Yerubayali, ari we Gideyoni, ngo babiture ineza yose Gideyoni yari yaragiriye Isirayeli.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze