ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 14:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Yehowashi umwami wa Isirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’u Buyuda ati “igiti cy’amahwa cyo muri Libani cyatumye ku giti cy’isederi+ cyo muri Libani kiti ‘shyingira umukobwa wawe umuhungu wanjye.’ Ariko inyamaswa yo muri Libani irahanyura ikandagira icyo giti cy’amahwa.+

  • Yesaya 2:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Uzagera no ku biti byose by’amasederi byo muri Libani,+ ibiti birebire kandi byashyizwe hejuru, no ku biti byose by’inganzamarumbo by’i Bashani,+

  • Yesaya 37:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Watutse Yehova ukoresheje abagaragu bawe, uravuga uti+

      ‘Mfite amagare y’intambara menshi,+

      Nzazamuka njye mu turere tw’imisozi miremire,+

      Mu turere twa kure cyane two muri Libani,+

      Nteme ibiti byaho birebire by’amasederi, n’ibiti byaho by’imiberoshi by’indobanure.+

      Kandi nzinjira aharehare hasumba ahandi, mu ishyamba ryayo ry’ibiti byera imbuto.+

  • Ezekiyeli 31:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Dore umeze nk’Umwashuri, umeze nk’isederi yo muri Libani+ ifite amashami meza,+ amashami acucitse atanga igicucu, isederi ndende cyane+ ku buryo ubushorishori bwayo bugera mu bicu.+

  • Amosi 2:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 “‘Ariko jye narimbuye Abamori+ ari bo ngirira, bari bafite uburebure nk’ubw’ibiti by’amasederi, bakomeye nk’ibiti by’inganzamarumbo.+ Natemye imbuto zabo mpereye hejuru ntema n’imizi yabo nturutse hasi.+

  • Zekariya 11:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Boroga nawe wa giti cy’umuberoshi we, kuko igiti cy’isederi cyaguye; ibiti by’icyubahiro byatsembwe!+ Nimuboroge namwe mwa biti by’inganzamarumbo by’i Bashani mwe, kuko ishyamba ry’inzitane ryarimbuwe.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze