Kuva 20:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 “Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.+ Zab. 52:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Ururimi rwawe rucura imigambi yo guteza ibyago, rutyaye nk’icyuma cyogosha+Kandi rurariganya.+ Zab. 52:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Wakunze ibibi ubirutisha ibyiza,+Ukunda ibinyoma ubirutisha kuvuga ibyo gukiranuka.+ Sela. Imigani 19:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Umuhamya ushinja ibinyoma ntazabura guhanwa,+ kandi uvuga ibinyoma ntazabirokoka.+ Imigani 25:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Umuntu ushinja mugenzi we ibinyoma ameze nk’ubuhiri n’inkota n’umwambi utyaye.+ Imigani 29:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Iyo umutware yumva amabwire, abamukorera bose baba babi.+ Ezekiyeli 22:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Muri wowe habonetse abasebanya ku mugaragaro bagamije kuvusha amaraso,+ kandi baririye ibyatambiwe ibigirwamana ku misozi yawe.+ Bakoreye ibikorwa by’ubwiyandarike muri wowe.+ Matayo 26:59 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 59 Hagati aho, abakuru b’abatambyi n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bose, bashakishaga ibirego by’ibinyoma byo gushinja Yesu kugira ngo babone uko bamwica,+
9 Muri wowe habonetse abasebanya ku mugaragaro bagamije kuvusha amaraso,+ kandi baririye ibyatambiwe ibigirwamana ku misozi yawe.+ Bakoreye ibikorwa by’ubwiyandarike muri wowe.+
59 Hagati aho, abakuru b’abatambyi n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bose, bashakishaga ibirego by’ibinyoma byo gushinja Yesu kugira ngo babone uko bamwica,+