1 Samweli
24 Sawuli akiva kwirukana Abafilisitiya,+ baramubwira bati “dore Dawidi ari mu butayu bwa Eni-Gedi.”+
2 Sawuli atoranya abagabo ibihumbi bitatu+ mu Bisirayeli bose, ajya gushakisha Dawidi+ n’ingabo ze mu bitare bibamo ihene zo mu gasozi.+ 3 Amaherezo aza kugera ku biraro* by’intama byari ku nzira, ahantu hari ubuvumo. Sawuli yinjiramo agiye kwituma,+ kandi icyo gihe Dawidi n’ingabo ze bari bicaye imbere muri ubwo buvumo.+ 4 Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti “uyu munsi Yehova arakubwiye ati ‘dore umwanzi wawe muhanye mu maboko yawe,+ umukorere icyo ushaka.’”+ Nuko Dawidi arahaguruka agenda yomboka, akeba agatambaro ku ikanzu itagira amaboko Sawuli yari yambaye. 5 Ariko nyuma yaho umutima wa Dawidi uramukubita,+ bitewe n’uko yari yakebye agatambaro ku ikanzu itagira amaboko Sawuli yari yambaye. 6 Abwira ingabo ze ati “nkurikije uko Yehova abona ibintu, ntibikabeho ko nakorera ikintu nk’iki umwami wanjye Yehova yasutseho amavuta,+ ngo mubangurire ukuboko kandi ari uwo Yehova yasutseho amavuta.”+ 7 Ayo magambo ya Dawidi atuma ingabo ze zitagirira Sawuli nabi.+ Sawuli arahaguruka, ava mu buvumo yikomereza urugendo.
8 Nyuma yaho Dawidi na we asohoka muri ubwo buvumo, ahamagara Sawuli mu ijwi riranguruye ati “nyagasani+ mwami!” Sawuli arahindukira, Dawidi yikubita hasi yubamye.+ 9 Dawidi abwira Sawuli ati “kuki wumva amabwire,+ ukemera abakubwira bati ‘dore Dawidi arashaka kukugirira nabi’? 10 Uyu munsi wiboneye ko Yehova yari yakungabije hariya mu buvumo. Kandi hari umuntu wambwiye ngo nkwice,+ ariko nkugirira impuhwe ndavuga nti ‘sinabangurira ukuboko databuja, kuko Yehova yamusutseho amavuta.’+ 11 None data,+ dore reba aka gatambaro nakebye ku ikanzu itagira amaboko wambaye, kandi ubwo nagakebaga sinakwishe. Umenye neza kandi wemere ko nta bubi+ cyangwa ubwigomeke bundimo, kandi sinagucumuyeho, mu gihe wowe uncira ibico ushaka kumvutsa ubuzima.+ 12 Yehova ace urubanza hagati yanjye nawe;+ Yehova azamporere,+ ariko jyeweho sinzakubangurira ukuboko.+ 13 Nk’uko umugani wa kera ubivuga, ‘ubugome bugirwa n’abagome,’+ ariko jyeweho sinzakubangurira ukuboko. 14 Umwami wa Isirayeli akurikiye nde? Uriruka inyuma ya nde koko? Urahiga imbwa yipfiriye,+ urahiga imbaragasa.+ 15 Yehova atubere umucamanza, ace urubanza hagati yanjye nawe. Azabibona kandi azandenganura,+ ankize ukuboko kwawe.”
16 Dawidi akimara kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “mwana wanjye Dawidi, ese iryo jwi ni iryawe?”+ Sawuli ahita atera hejuru ararira.+ 17 Abwira Dawidi ati “urakiranuka kundusha,+ kuko wankoreye ibyiza+ ariko jye nkakwitura inabi. 18 Kandi ibyo ukoze uyu munsi bigaragaje ko wangiriye neza kuko Yehova yakungabije+ ntunyice. 19 Mbese umuntu yabona umwanzi we, akamureka akagenda amahoro?+ Yehova azakwiture ineza+ wangiriye uyu munsi. 20 Nzi neza ko uzaba umwami nta kabuza,+ kandi ko ubwami bwa Isirayeli butazava mu muryango wawe. 21 None ndahira mu izina rya Yehova+ ko nimara gupfa utazarimbura urubyaro rwanjye, ukazimangatanya izina ryanjye mu nzu ya data.”+ 22 Nuko Dawidi arahira Sawuli maze asubira iwe.+ Dawidi n’ingabo ze na bo bajya ahantu hagerwa bigoranye.+