20 Sawuli ahita yohereza intumwa zo gufata Dawidi. Izo ntumwa zihageze zibona abakuru b’abahanuzi bahanura bayobowe na Samweli, umwuka+ w’Imana ujya kuri izo ntumwa za Sawuli, na zo zitwara nk’abahanuzi.+
3 Abahanuzi+ bari i Beteli basanga Elisa, baramubaza bati “ese wari uzi ko uyu munsi Yehova ari bugutandukanye na shobuja?”+ Arabasubiza ati “nanjye ndabizi.+ Nimuceceke.”
38 Elisa asubira i Gilugali+ asanga muri ako karere hari amapfa.+ Ubwo abahanuzi+ bari bicaye imbere ye,+ yabwiye umugaragu+ we ati “shyira inkono nini ku ziko utekere aba bahanuzi isupu.”+