ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abacamanza 14:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Ariko se na nyina baramubaza bati “ese wabuze umugeni mu bakobwa ba bene wanyu no mu bakobwa bo mu bwoko bwacu bwose,+ ku buryo wajya gusaba umukobwa wo mu Bafilisitiya batakebwe?”+ Icyakora abwira se ati “ba ari we unsabira kuko ari we nashimye.”

  • 1 Samweli 17:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 Dawidi abaza abari bahagaze iruhande rwe ati “umuntu uzica uriya Mufilisitiya+ agakura igitutsi kuri Isirayeli+ azagororerwa iki? Ubundi se uriya Mufilisitiya utarakebwe+ ni iki ku buryo yatuka+ ingabo z’Imana nzima?”+

  • 1 Samweli 17:36
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 36 Umugaragu wawe yishe intare n’idubu. Uyu Mufilisitiya utarakebwe+ azamera nka zo, kuko yasuzuguye+ ingabo+ z’Imana nzima.”+

  • 1 Samweli 21:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Abagaragu ba Akishi baramubwira bati “ese uyu si we Dawidi umwami+ wa Isirayeli? Uyu si we batereye imbyino+ bikiranya bati

      ‘Sawuli yishe ibihumbi,

      Dawidi yica ibihumbi bibarirwa muri za mirongo’?”+

  • 2 Samweli 1:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Ntimubivuge i Gati;+

      Ntimubitangaze mu mihanda yo muri Ashikeloni,+

      Kugira ngo abakobwa b’Abafilisitiya batishima,

      Kugira ngo abakobwa b’abatakebwe batanezerwa.+

  • 2 Samweli 3:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Hanyuma Dawidi yohereza intumwa kuri Ishibosheti+ mwene Sawuli, ziramubwira ziti “nsubiza umugore wanjye Mikali, uwo nakoye ibyo nakebye+ ku Bafilisitiya ijana.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze