22 Nuko Dawidi abwira Yehova amagambo y’iyi ndirimbo+ igihe Yehova yamukizaga akamukura mu maboko y’abanzi be bose+ n’aya Sawuli;+ 2 aravuga ati
“Yehova ni igitare+ cyanjye n’igihome+ cyanjye, kandi ni we Mukiza wanjye.+
3 Imana yanjye ni igitare cyanjye;+ nzajya nyihungiraho.
Ni ingabo inkingira+ n’ihembe+ ry’agakiza kanjye, ikaba n’igihome kirekire kinkingira.+
Ni yo buhungiro+ bwanjye n’Umukiza wanjye;+ ni wowe unkiza urugomo.+
4 Nzambaza Yehova kuko ari we ukwiriye gusingizwa,+
Kandi azankiza abanzi banjye.+
5 Kuko nagoswe n’imiraba imenagura kandi yica,+
Imyuzure y’abantu batagira umumaro yanteraga ubwoba.+
6 Ingoyi z’imva zarangose,+
Imitego y’urupfu iranyugariza.+
7 Mu byago byanjye nakomeje gutakambira Yehova,+
Nkomeza gutakambira Imana yanjye.+
Nuko yumva ijwi ryanjye iri mu rusengero rwayo;+
Narayitakiye iranyumva.+
8 Nuko isi itangira kunyeganyega no gutigita,+
Imfatiro z’ijuru zirahungabana,+
Zikomeza kunyeganyega, kubera ko Imana yari yarakaye.+
9 Mu mazuru yayo havamo umwotsi, no mu kanwa kayo havamo umuriro ukongora;+
Amakara agurumana ayiturukaho.+
10 Yitsa ijuru maze iramanuka,+
Kandi umwijima w’icuraburindi wari munsi y’ibirenge byayo.+
11 Iza igendera ku mukerubi,+ iguruka;
Iboneka ku mababa y’umumarayika.+
12 Nuko yigotesha umwijima iwugira nk’ingando+
Z’ibicu bifatanye kandi byijimye, byuzuye amazi.+
13 Amakara yagurumanaga mu mucyo wari imbere yayo.+
14 Yehova atangira guhinda nk’inkuba ari mu ijuru,+
Isumbabyose itangira kumvikanisha ijwi ryayo.+
15 Ikomeza kubarasaho imyambi kugira ngo ibatatanye;+
Ibarabirizaho imirabyo kugira ngo ibatere urujijo.+
16 Indiba z’inyanja zaragaragaye,+
Imfatiro z’ubutaka+ ziranama,
Bitewe no gukangara kwa Yehova n’umwuka uva mu mazuru ye.+
17 Yarambuye ukuboko kwe ari mu ijuru aramfata,+
Ankura mu mazi menshi.+
18 Yankijije umwanzi wanjye ukomeye,+
Ankiza n’abanyanga, kuko bandushaga imbaraga.+
19 Bakomeje kundwanya ku munsi w’ibyago byanjye,+
Ariko Yehova yaranshyigikiye,+
20 Anjyana ahantu hagari,+
Arankiza kuko yari anyishimiye.+
21 Yehova angororera akurikije gukiranuka kwanjye;+
Aranyitura kuko ibiganza byanjye bitanduye.+
22 Nagumye mu nzira za Yehova,+
Kandi sinakoze igikorwa kibi cyo kureka Imana yanjye.+
23 Amategeko+ ye yose ari imbere yanjye,
Kandi sinzateshuka ku mabwiriza ye.+
24 Nzamubera indakemwa,+
Kandi nzirinda icyaha cyose.+
25 Yehova anyiture akurikije gukiranuka kwanjye,+
Anyiture kuko ntanduye mu maso ye.+
26 Ku muntu w’indahemuka, uzaba indahemuka;+
Ku muntu w’indakemwa, w’umunyambaraga, uzaba indakemwa.+
27 Ku muntu utanduye, uzigaragaza ko utanduye;+
Ku muntu ugoramye, uzigaragaza nk’umupfapfa.+
28 Abicisha bugufi uzabakiza;+
Ariko igitsure cyawe kiri ku bishyira hejuru kugira ngo ubacishe bugufi.+
29 Yehova, ni wowe tara ryanjye;+
Yehova ni we umurikira mu mwijima.+
30 Kuko ari wowe umpa kwirukana umutwe w’abanyazi;+
Imana yanjye ituma nshobora kurira urukuta.+
31 Inzira y’Imana y’ukuri iratunganye;+
Ijambo rya Yehova riraboneye.+
Abamuhungiraho bose ababera ingabo ibakingira.+
32 Ni iyihe Mana yindi itari Yehova?+
Kandi se ni nde gitare uretse Imana yacu?+
33 Imana y’ukuri ni igihome cyanjye gikomeye,+
Kandi izatunganya inzira yanjye,+
34 Ibirenge byanjye ibigira nk’iby’imparakazi,+
Kandi iyo ndi ahantu harehare hahanamye, ni yo ikomeza kumpagarika.+
35 Ni yo yigisha amaboko yanjye kurwana;+
Amaboko yanjye agonda umuheto w’umuringa.+
36 Uzampa agakiza kawe kambere ingabo inkingira,+
Kandi kwicisha bugufi kwawe ni ko kungira umuntu ukomeye.+
37 Aho intambwe zanjye zinyura uzahagira hagari;+
Utugombambari twanjye ntituzanyeganyega.+
38 Nzakurikira abanzi banjye kugira ngo mbarimbure,
Kandi sinzagaruka ntabatsembyeho.+
39 Nzabatsembaho mbajanjagure,+ ku buryo batazabasha guhaguruka;+
Bazagwa munsi y’ibirenge byanjye.+
40 Uzankenyeza imbaraga kugira ngo njye ku rugamba;+
Abahagurukira kundwanya uzabagusha munsi y’ibirenge byanjye.+
41 Uzatuma abanzi banjye bampa ibitugu;+
Abanyanga urunuka na bo nzabacecekesha.+
42 Baratabaza ariko nta mukiza bafite;+
Batabaza Yehova ariko ntabasubiza.+
43 Nzabahonda mbanoze nk’umukungugu wo hasi;
Nzabaribata mbanoze nk’ibyondo byo mu muhanda;+
Nzabanyukanyuka baringanire.
44 Uzankiza abo mu bwoko bwanjye bahora banshakaho amakosa.+
Uzandinda kugira ngo mbe umutware w’amahanga;+
Abantu ntigeze kumenya bazankorera.+
45 Abanyamahanga bazaza aho ndi bampakweho batinya;+
Bazanyumvira, bantege amatwi.+
46 Abanyamahanga bazaraba,
Basohoke mu bihome byabo bahinda umushyitsi.+
47 Yehova ni Imana nzima.+ Igitare cyanjye nigisingizwe;+
Imana yanjye, igitare kinkingira, ishyirwe hejuru.+
48 Imana y’ukuri ni yo imporera,+
Ni yo ishyira amahanga munsi y’ibirenge byanjye.+
49 Ni yo inkiza abanzi banjye.+
Uzanshyira hejuru y’abahagurukira kundwanya,+
Unkize umunyarugomo.+
50 Yehova, ni yo mpamvu nzagushimira hagati y’amahanga;+
Kandi nzaririmbira izina ryawe:+
51 Ni we ukorera umwami yimitse ibikorwa bikomeye byo kumukiza.+
Agaragariza ineza yuje urukundo uwo yasutseho amavuta;+
Ayigaragariza Dawidi n’urubyaro rwe kugeza ibihe bitarondoreka.”+