ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 32:43
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 43 Mwa mahanga mwe nimwishimane n’ubwoko bwe,+

      Kuko azahorera amaraso y’abagaragu be,+

      Azahora abanzi be,+

      Azatangira impongano igihugu cy’ubwoko bwe.”

  • Abacamanza 9:57
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 57 Ibibi byose abantu b’i Shekemu bakoze, Imana yatumye bibagaruka ku mutwe, kugira ngo umuvumo+ wa Yotamu+ mwene Yerubayali+ ubahame.+

  • 2 Samweli 1:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Dawidi aramubwira ati “amaraso yawe akujye ku mutwe,+ kuko akanwa kawe ari ko kagushinje+ igihe wivugiraga uti ‘ni jye wishe uwo Yehova yasutseho amavuta.’”+

  • 1 Abami 2:37
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 37 Umunsi wasohotse ukambuka akagezi ka Kidironi,+ uzamenye ko uzapfa nta kabuza.+ Amaraso yawe azabe ku mutwe wawe.”+

  • Zab. 7:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Akaga ke kazamugaruka ku mutwe,+

      Urugomo rwe ruzamumanukira ku mutwe.+

  • Zab. 55:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Ariko wowe Mana, uzabamanura ubashyire mu rwobo hasi cyane.+

      Naho abariho urubanza rw’amaraso kandi bariganya, bazapfa batagejeje no kuri kimwe cya kabiri cy’iminsi yabo.+

      Ariko jyeweho, nzakwiringira.+

  • Zab. 94:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Izatuma imigambi mibi bacura ibagaruka,+

      Kandi izabacecekesha ikoresheje ibyago bateza.+

      Yehova Imana yacu azabacecekesha.+

  • Imigani 5:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Umuntu mubi azafatwa n’amakosa ye+ kandi ingoyi z’icyaha cye ni zo zizamuboha.+

  • Imigani 28:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Umuntu uremerewe n’urubanza rw’amaraso y’ubugingo yishe, azahunga kugeza aguye mu rwobo.+ Ntihakagire abamutangira.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze