ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yosuwa 2:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Umuntu wese uzasohoka mu nzu yawe akajya hanze,+ amaraso ye azamubarweho, kandi natwe ntituzagibwaho n’urubanza. Umuntu wese uzagumana nawe mu nzu, nagira icyo aba amaraso ye azatubarweho.

  • Abacamanza 9:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Imana yararetse ibyo bibaho kugira ngo urugomo bakoreye abahungu mirongo irindwi ba Yerubayali rubagaruke,+ no kugira ngo iryoze Abimeleki umuvandimwe wabo amaraso yabo kuko ari we wabishe,+ inayaryoze abaturage b’i Shekemu kuko bamufashije+ kwica abavandimwe be.

  • 2 Samweli 4:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 None se abagizi ba nabi+ biciye umukiranutsi ku buriri mu nzu ye, nabura nte kubica? Ese singomba kubaryoza amaraso ye,+ nkabakura ku isi?”+

  • 1 Abami 2:37
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 37 Umunsi wasohotse ukambuka akagezi ka Kidironi,+ uzamenye ko uzapfa nta kabuza.+ Amaraso yawe azabe ku mutwe wawe.”+

  • Ezekiyeli 18:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Niba yaraguririzaga kubona indonke+ kandi akaka inyungu,+ ntazakomeza kubaho bitewe n’ibyo bintu byose byangwa urunuka yakoze.+ Azicwa nta kabuza, kandi amaraso ye ni we azabarwaho.+

  • Ibyakozwe 18:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Ariko bakomeje kumurwanya no kumutuka,+ akunkumura imyenda+ ye, arababwira ati “amaraso yanyu+ abe ku mitwe yanyu. Ndi umwere.+ Uhereye ubu, ngiye ku banyamahanga.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze