55 Igihe Sawuli yabonaga Dawidi agiye kurwana na wa Mufilisitiya, yabajije Abuneri,+ umugaba w’ingabo ze ati “Abune, uyu muhungu+ ni mwene nde?”+ Abuneri aramusubiza ati “nyagasani, ndahiye ubugingo bwawe ko ntabizi.”
3 Ariko Dawidi aramurahira+ ati “so azi neza ko ntonnye mu maso yawe,+ ni yo mpamvu yavuze ati ‘Yonatani ntazabimenye, atazababara.’ Ariko ndahiye Yehova Imana nzima+ n’ubugingo bwawe,+ ubu urupfu rurangera amajanja!”+
19 Umwami aramubaza ati “Yowabu+ ni we wagutumye kumbwira ibyo byose?”+ Uwo mugore aramusubiza ati “mwami databuja, ndahiye ubugingo bwawe+ ko ibyo uvuze ari ukuri rwose. Umugaragu wawe Yowabu ni we wabintegetse, kandi ni we wabwiye umuja wawe amagambo yose nakubwiye.+