Kuva 34:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 igaragariza abantu ineza yuje urukundo kugeza ku bo mu bisekuru ibihumbi.+ Ni Imana ibabarira abantu amakosa, ibicumuro n’ibyaha,+ ariko ntibure guhana+ uwakoze icyaha, igahanira abana amakosa ya ba se ikageza ku buzukuru n’abuzukuruza.”+ Gutegeka kwa Kabiri 23:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 “Nta mwana w’ikibyarirano+ ugomba kuza mu iteraniro rya Yehova. Ndetse kugeza ku gisekuru cya cumi cy’abamukomokaho, ntihazagire uza mu iteraniro rya Yehova. Zab. 89:32 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 32 Nzabahanira igicumuro cyabo mbakubite inkoni,+Kandi nzabaryoza ikosa ryabo ndetse mbakubite.+ Imigani 3:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Mwana wanjye, ntukange igihano Yehova aguha+ kandi nagucyaha ntukabyinubire,+ Abaheburayo 12:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 kuko Yehova ahana uwo akunda; koko rero, akubita ibiboko umuntu wese yakira nk’umwana we.”+
7 igaragariza abantu ineza yuje urukundo kugeza ku bo mu bisekuru ibihumbi.+ Ni Imana ibabarira abantu amakosa, ibicumuro n’ibyaha,+ ariko ntibure guhana+ uwakoze icyaha, igahanira abana amakosa ya ba se ikageza ku buzukuru n’abuzukuruza.”+
2 “Nta mwana w’ikibyarirano+ ugomba kuza mu iteraniro rya Yehova. Ndetse kugeza ku gisekuru cya cumi cy’abamukomokaho, ntihazagire uza mu iteraniro rya Yehova.