ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 17:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Ikibindi nticyashiramo ifu n’urwabya ntirwashiramo amavuta,+ nk’uko Yehova yabivuze binyuze kuri Eliya.

  • 1 Abami 17:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Nuko Yehova yumva ibyo Eliya amusabye,+ ubugingo bw’uwo mwana bumugarukamo, aba muzima.+

  • 1 Abami 18:36
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 36 Nuko igihe+ cyo gutura ituro ry’ibinyampeke kigeze, umuhanuzi Eliya yegera igicaniro, aravuga ati “Yehova Mana ya Aburahamu,+ Isaka+ na Isirayeli,+ erekana uyu munsi ko ari wowe Mana muri Isirayeli,+ ko ndi umugaragu wawe kandi ko ibi byose nabikoze ntumwe nawe.+

  • 1 Abami 18:46
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 46 Ukuboko kwa Yehova kuba kuri Eliya,+ aracebura+ agenda yiruka atanga Ahabu i Yezereli.+

  • 2 Abami 2:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Eliya afata umwambaro we w’abahanuzi+ arawuzinga awukubita ku mazi, maze amazi yigabanyamo kabiri, amwe ajya ku ruhande rumwe andi ku rundi, bombi bambukira ku butaka bwumutse.+

  • 2 Abami 2:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Bakigenda baganira, haza igare ry’intambara+ n’amafarashi bimeze nk’ibirimi by’umuriro, birabatandukanya. Nuko Eliya azamuka mu ijuru+ ajyanywe n’umuyaga w’ishuheri.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 21:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Amaherezo aza kubona urwandiko+ ruturutse ku muhanuzi Eliya+ rugira ruti “Yehova Imana ya sokuruza Dawidi aravuze ati ‘kubera ko utagendeye mu nzira za so Yehoshafati+ cyangwa iza Asa+ umwami w’u Buyuda,

  • Luka 1:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Nanone azagendera imbere ye afite umwuka wa Eliya+ n’imbaraga ze, kugira ngo agarure imitima+ y’ababyeyi ku bana, n’abatumvira abahindure bagire ubwenge bw’abakiranutsi, kugira ngo ategurire Yehova+ ubwoko bwiteguye.”+

  • Yohana 1:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Nuko baramubaza bati “none se uri Eliya?”+ Arababwira ati “si ndi we.” Bati “uri wa Muhanuzi se?”+ Arabasubiza ati “oya!”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze